Sinteze kuganira na M23 si Abanye-Congo-Perezida Tshisekedi yashwishurije M23

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuwa 22 Gashyantare 2024, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yabajijwe impamvu leta ayoboye yanze kugirana ibiganiro bigamije amahoro n’umutwe wa M23 urwanira mu burasirazuba bw’icyi gihugu, asubiza ko uyu mutwe ari baringa ko ari abanyarwanda ndetse ko adashobora kujya ku mu biganiro nawo.

Umunyamakuru Daniel Micombero ukorera i Goma yabajije Perezida Tshisekedi impamvu leta yanze ibiganiro na M23 ati “Nyakubahwa Perezida iyo dusoma ibitangazwa n’ibihugu bimwe na bimwe ndetse n’imiryango mpuzamahanga hirya no hino bagaruka ku ngingo y’intambara iri kubera mu burasirazuba bw’igihugu, tubona ko benshi bajya mu mujyo wo gusaba ibiganiro hagati y’impande zihanganye. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika umurongo Leta ya Congo yafashe ni uko nta biganiro izigera igirana na M23, umutwe Guverinoma yamaze gushyira mu rwego rw’imitwe y’iterabwoba. Uyu munsi abaturage ba Kivu y’amajyaruguru, abaturage ba Congo bakeneye kumenya ngo kubera iki uyu ariwo murongo wa leta? kubera icyi guverinoma ya Congo idashaka ibiganiro? Ese hari icyaba cyibyihishe inyuma gituma muvuga muti ntitwaganira?”

PerezidaTshisekedi yagaragaje ko ibiganiro bitandukanye bimaze kuba kuri iyi ntambara ahera ku biganiro byamuhuje n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda byatumijwe n’uwari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta mu 2022; agaragaza ko ibi byavuyemo umwanzuro wo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo.

Ati “Aha havugwaga imitwe yitwaje intwaro y’abanye-Congo imbere muri Congo, hakavugwa iy’ibihugu by’abaturanyi RED Tabara na FDLR, hashyizweho umutwe w’ingabo z’ibihugu uhuriwemo n’abasirikare batarimo abanyarwanda kuko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabamaganye… Mu gihe nari ngitekereza kuganira nabo nibwo M23 yongeye kubura umutwe no kugaba ibitero, ubwo twahise tubafata nk’umutwe w’iterabwoba ndetse duhagarika ibiganiro byose nabo.”

Perezida Tshisekedi yageretseho ko u Rwanda ngo rwahoraga ruhakana kuba muri Congo rwahise rwihisha inyuma ya M23.

Ati “Kugeza ubu twatangiye gufata infungwa z’abanyarwanda, dufite ibimenyetso bigaragaza u Rwanda muri iyi ntambara ndetse dufite ibimenyetso byatanzwe n’inzobere z’umuryango w’abibumbye byemeza ko ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa Congo. Kuva ubwo bahise bahindura imvugo batangira kudushinja gufasha FDLR.”

Perezida Tshisekedi mu burakari bwinshi yavuze ko adashobora kuganira na M23 ngo kuko abagize uyu mutwe atari abanye-Congo.

Ati ” U Rwanda rwihishe inyuma ya M23 ni nayo mpamvu ntashobora kuganira na M23. Imishyikirano cyangwa se ibiganiro ndabishaka ariko nkabigirana n’u Rwanda kuko ni rwo runshotora. Nanabivugiye mu cyumba cy’inama i Addiss Ababa mbaza Paul Kagame nti ni mwe nkeneye guhurira namwe mu biganiro, nkababaza nti murashaka iki mu gihugu cyanjye no ku baturage banjye? Ni icyo kiganiro cyonyine nkeneye. Ntacyo mugomba! Ntacyo angomba! ariko agomba kunsobanurira impamvu anyicira abaturage iyi myaka yose ndetse n’impamvu akomeza kwiba umutungo kamere wacu.”

Perezida Tshisekedi yanashinje u Rwanda kwiba icyayi n’ikawa byo muri Congo. Ati ” Icyayi cyacu, ikawa yacu byose bijya mu Rwanda byagerayo bigashyirwaho ibirango bya Made in Rwanda, mu gihe nyamara biba ari ibijurano byaturutse ku butaka bwa Congo.”

U Rwanda rwagaraje kenshi ko rudakwiriye gukururwa mu bibazo by’abanye-Congo ubwabo. Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda mu nama y’umushyikirano ya 19, yavuze ko nta ruhare na ruto u Rwanda rufite mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo.

Perezida Kagame yagize ati “Ndabaha ibihamya, mugende mukore iperereza mukore ubutasi, muze munyomoze. U Rwanda ntirwigeze mu buryo ubwo ari bwo bwose na rimwe rugira uruhare muri iyi ntambara”.

Perezida Kagame yemeza ko u Rwanda rwakomeje kugenda rukururwa muri iyi ntambara uko imyaka igenda ishira ndetse rugera n’aho rwitwa ko ari rwo rwayitangije.

Perezida Kagame yagaragaje ko ibibazo bya M23 byahoze ho kuva mu 2012 ndetse ko ari ikibazo gifite umuzi mu ivanguramoko ryimitswe n’ubutegetsi bwa Congo. Yagize ati ” … hari imyumvire yo gusunikira abo batutsi mu Rwanda; kuko ariho bagomba kuba kandi Kagame ni umututsi ni Perezida w’u Rwanda bagomba kugenda bagasanga Perezida wabo.”

Perezida Kagame yagaragaje ko impaka ku bwenegihugu bw’abarwanyi ba M23 zagarutse kenshi ku meza y’ibiganiro ati “Naramubajije nti aba bantu bo muri M23 ni abanyekongo cyangwa si bo? aransubiza anasubiza abandi bayobozi bari mu nama ati ni abanyekongo!”

Abakuru b’ibihugu byombi baherutse guhurira mu biganiro I Addis Ababa muri Ethiopia byayobowe n’umuhuza muri iki kibazo Perezida wa Angola João Lourenço nabyo bitagize icyo bigeraho amakuru akemeza ko iyi nama yahagaritswe igitaraganya nta mwanzuro ndetse hagatangira ibiganiro byo kumva uruhande rumwe urundi rudahari.

Perezida Tshisekedi yatangaje ko mu cyumweru gitaha azerekeza muri Angola kongera kuganira n’umuhuza.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:25 am, Jul 27, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 55 %
Pressure 1017 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe