Tanzania, Abantu 58 bamaze guhitanwa n’imyuzure

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Mu gihugu cya Tanzania abantu 58 bamaze guhitanwa n’imyuzure mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa. Iyi myuzure yatewe n’imvura nyinshi yaguye kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mata. Imibare ivugwa ni iyo kuva tariki ya mbere kugeza uyu munsi, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma, Mobhare Matinyi.

Iyi mvura n’imyuzure byibasiye ingo zibarirwa mu bihumbi 10 ndetse n’imirima irenga ibihumbi 75 irarengerwa. Ibi biza byibasiye cyane cyane uduce two ku nkombe y’Abahindi no mu gace ka Morogoro.

Utu duce twose duherereye mu bilometero 200 werekeza mu burengerazuba bw’umujyi w’ubucuruzi wa Dar-es-Salaam.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:53 pm, Apr 29, 2024
temperature icon 23°C
scattered clouds
Humidity 68 %
Pressure 1020 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe