Mu gihugu cya Tanzania mu birwa bya Zanzibar abantu 8 bapfuye abandi 78 bashyirwa mu bitaro nyuma yo kurya inyama z’akanyamasyo, ibi byabereye ku kirwa cya Panza mu karere ka Mukowani, mu gace ka Pemba.
Ibitaro byabakiriye byo muri Pemba bivuga ko bajyanwe kwa muganga mu cyumweru gishize ari abantu 86, ariko 8 muri bo baza gupfa, ubu hakaba hategerejwe ibizava mu bizamini bakorewe kugira ngo hamenyekane mu byukuri icyabishe cyangwa se icyabaye mu mibiri yabo nyuma yo kurya izi nyama.
Ubusanzwe inyama z’akanyamasyo zirakunzwe cyane muri Zanzibar n’ahandi cyane ahegereye inyanja, gusa Leta ya Zanzibar ntihwema kuburira kenshi abaturage gusubiza amerwe mu isaho bakazibukira aka kaboga bitewe n’uburozi buhumanya ibiryo buvugwa ko bubarizwa mu kanyamasyo bwitwa “chelonitoxism” bushobora no kwica umuntu.