Tanzania: Inyama z’akanyamasyo zishe abantu umunani

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Mu gihugu cya Tanzania mu birwa bya Zanzibar abantu 8 bapfuye abandi 78 bashyirwa mu bitaro nyuma yo kurya inyama z’akanyamasyo, ibi byabereye ku kirwa cya Panza mu karere ka Mukowani, mu gace ka Pemba.

Ibitaro byabakiriye byo muri Pemba bivuga ko bajyanwe kwa muganga mu cyumweru gishize ari abantu 86, ariko 8 muri bo baza gupfa, ubu hakaba hategerejwe ibizava mu bizamini bakorewe kugira ngo hamenyekane mu byukuri icyabishe cyangwa se icyabaye mu mibiri yabo nyuma yo kurya izi nyama.

Ubusanzwe inyama z’akanyamasyo zirakunzwe cyane muri Zanzibar n’ahandi cyane ahegereye inyanja, gusa Leta ya Zanzibar ntihwema kuburira kenshi abaturage gusubiza amerwe mu isaho bakazibukira aka kaboga bitewe n’uburozi buhumanya ibiryo buvugwa ko bubarizwa mu kanyamasyo bwitwa “chelonitoxism” bushobora no kwica umuntu.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:44 am, May 20, 2024
temperature icon 17°C
broken clouds
Humidity 93 %
Pressure 1021 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe