Tariki 12 Mata 1994: Impuruza ya Gen. Dallaire yateshejwe agaciro na Boutros-Ghali

Higiro Adolphe
Yanditswe na Higiro Adolphe

Kuri iyi tariki wari umunsi wa 6 Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye, mu gihugu cyose ubwicanyi bwari bumaze gufata indi ntera. Gen. Romeo Dallaire wari uyoboye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zabungabungaga amahoro mu Rwanda (UNAMIR) yarongeye atabaza Umauryango w’Abibumbye ariko bamwima amatwi.

Kubera ubukana Jenoside yakoranwaga, ibintu byagiye bihindura isura umunsi ku wundi. Haba mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga, abatari bashyigikiye Jenoside bakomeje gutanga impuruza kugira ngo Abatusti bicwaga batabarwe, n’ubwo zabaye impfabusa.

Gen. Romeo Dallaire wari uyoboye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zabungabungaga amahoro mu Rwanda (UNAMIR) yabonye amakuru ko kwica Abatutsi byakajije umurego cyane cyane mu mujyi wa Kigali, Gisenyi na Kibungo. Yihutiye gutanga raporo, ariko ntacyo yasubijwe.

- Advertisement -

Hagati aho, uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’ u Bubiligi, Willy Claes, ubwo yari i Bonn mu Budage yabwiye Boutros Boutros-Ghali wari Umunyamabanga Mukuru wa Loni ko UNAMIR yananiwe gushyira mu nshingano ibyayijyanye mu Rwanda kandi ko iri mu makuba akomeye, ndetse ko abasirikare b’Ababiligi bo bari mu kaga kurusha abandi. Yahise anamuha igitekerezo cy’uko misiyo y’izo ngabo yahagarikwa n’abasirikare bagataha iwabo.

Aho gufata umwanzuro cyangwa kugira ikindi akora mu maguru mashya ngo Abatutsi batabarwe, Boutros Boutros-Ghali yumvise izo nama, niko kugira ati ‘’Ibyo bitekerezo byawe ndaje mbisangize abandi!’’

Kuva icyo gihe, Loani ntiyigeze yingerera ubushobozi ingabo zayo zari mu Rwanda, nubwo Dallaire yari yaratabaje inshuro nyinshi ko ziri mu makuba.

Ubwo hatangwaga izo mpuruza zose, Boutros Ghali yakomeje ingendo hirya no hino ku isi atagera mu biro bye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yirengagiza gutabaza kwa UNAMIR kuri jenoside yakorwaga mu Rwanda.

Muri ibyo bihe byose, mu gihugu hose ubwicanyi bwarakomeje. Ibimodoka bya tingatinga byari ibya Minitrape ni byo byifashishwaga mu kurunda imibiri y’abishwe mu byobo rusange.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:27 am, Sep 11, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 72 %
Pressure 1013 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:53 am
Sunset Sunset: 5:59 pm

Inkuru Zikunzwe