Tour Du Rwanda 2024: Menya agace ku kandi bazacamo n’umwihariko wako

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Mu gihe habura umunsi umwe ngo irushanwa ryo gusiganwa ku magare ritangire, Makuruki yaguteguriye inzira zose abazasiganwa bazacamo mu minsi 8 rizamara, kugira ngo urusheho kwitegura uko uzitabira ibirori by’uyu mwaka:

Agace ka 1 (18 Gashyantare 2024): bazaba bava BK ARENA bajya KCC (Kigali Convention Centre), ariko mu buryo bwa ‘Circuit’ (inzira abasiganwa bagenda bacamo bagarukamo, mbega ni ukuzenguruka) hangana na 18km.

Kuri iyi ncuro, aha abasiganwa bazaba bakina mu makipe ibyo bita ‘Team Time Trial’ (TTT) bitandukanye nibyari bimenyerewe aho bakinaga umuntu ku giti cye ‘Individual Time Trial’ (ITT).

- Advertisement -

Agace ka 2 (Taliki 19): Ni etape nshya, izaba iva Muhanga ijya i Kibeho, aho bazakoresha 130km.

Agace ka 3 (Taliki 20): Bazaba bava i Huye bajya i Rusizi, ni 141km. Aha abasiganwa ntibazararayo kuko bazahita bakomeza barare i Karongi.

Agace ka 4 (Taliki 21): Bazaba bava Karongi bajya Rubavu, aho bazirukanka 192km, aha naho ntibazaharara kuko bazakomeza barare i Musanze.

Agace ka 5 (Taliki 22): Kamwe mu duce dukomeye cyane muri uyu mwaka, kuko kagoranye, aho bazahaguruka Musanze bajya mu Kinigi, ni etape yiswe ‘Musanze>Kinigi Kwita Izina’ mu rwego rwo guhuza imikino n’ubukerarugendo mu gihugu. Bazakoresha 13km ariko harazamuka cyane. Umwihariko waka gace nuko kazaba ari aka ITT (Individual Time Trial) gakomeye. Aho buri umwe azaba arushanwa ku giti cye.

Agace ka 6 (Taliki 23): Bazava Musanze bajya Mont Kigali, aho bazaba bakora 93km.

Agace ka 7 (Taliki 24): Bazava Rukomo bajya Kayonza, akaba ari nayo etape ndende muri iri rushanwa, aho ifite 163km, nako akaba ari gace gashya muri uyu mwaka.

Agace ka 8 (Taliki 25) ari nako kanyuma: Bazaba bavuye Kayonza baraye i Kigali, bazava KCC bongera bahagaruka, mu byitwa ‘Road Race Circuit’, mu byo twavuze haruguru bita ‘Circuit’, aho baba bazenguruka bagaruka aho bahereye. Ni 90km.

Uteranyije ibirometero byose bazasiganwa muri rusange, ni 740km.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:20 am, Nov 3, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 88 %
Pressure 1017 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:37 am
Sunset Sunset: 5:48 pm

Inkuru Zikunzwe