Tour Du Rwanda 2024: Merhawi Kudus uri mu bahabwa amahirwe yo gutwara isiganwa yatangiye yigaragaza

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Mu gace ka mbere ka Tour Du Rwanda 2024, aho abasiganwa bakinaga mu makipe ibyo bita ‘Team Time Trial’ (TTT), Umunya-Eritrea, Merhawi Kudus, wakinnye Tour du Rwanda bwa mbere mu 2012, akaza kuyitwara muri 2019 aribwo ikijya ku rwego rwa 2,1 ubwo yagarukanaga n’ikipe ya Astana Qazaqstan, nyuma y’imyaka 5, yagarutse ari mu bahabwa amahirwe ndetse atangiye yigaragaza ahembwa nk’Umunyafurika mwiza.

Ikipe yahize izindi muri aka gace ni ‘Soudal Quick-Step Devo Team’, aho yakoresheje iminota 20 n’amasegonda 32, ndetse igira n’umukinnyi wambaye umwambaro w’umuhondo ku Munsi wa mbere w’iri rushanwa, Jonathan Vervenne, bitewe nuko ari we wakoresheje ibihe bito.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaje ku mwanya 9, aho yakoresheje iminota 21 n’amasegonda 56, Niyonkuru Samuel uyikinamo ahembwa nk’umunyarwanda mwiza ku munsi wa mbere wa Tour Du Rwanda 2024.

Umubiligi Jonathan Vervenne, yatangiranye umwambaro w’umuhondo ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2024
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:48 pm, May 19, 2024
temperature icon 25°C
light rain
Humidity 57 %
Pressure 1018 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe