Urugendo rwa Rujugiro muri politiki no mu bucuruzi kugeza yitabye Imana

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Ni umunyemari wavukiye i Nyanza mu 1941, anahatangirira amashuri ariko ntiyayarangiza. Yavuye mu Rwanda afite imyaka 19 mu 1960 ahunze itotezwa ryakorerwaga Abatutsi mu mashuri, yerekeza i Burundi. Yabaye i Burundi kuva mu 1960 kugeza mu 1990, ariko mu 1987 ubwo Perezida Buyoya yafataga ubutegetsi akuyeho Bagaza, Tribert Rujugiro yarafashwe afungirwa i Burundi amara muri gereza imyaka 3.

Yerekeje muri Afurika y’Epfo mu 1990 atorotse gereza y’i Burundi, ndetse n’imitungo ye irafatirwa i Burundi.

Yatangiye kwikorera ahagana mu 1970 nyuma yo gukora mu gasanduka k’iposita k’Ababirigi n’akandi kazi gatandukanye. Yatangiriye ku kazi ko gutwara abantu n’ibintu muri kamyoneti i Burundi.

Uko yamenyanye na FPR Inkotanyi

Mu gihe Tribert Rujugiro yari afungiye i Burundi, nyuma yukwezi kumwe gusa atorotse gereza i Burundi, nibwo ingabo za RPA zatangiye urugamba rwo kubohoza u Rwanda. Tribert Rujugiro agitoroka gereza yafashijwe na Rwigema kubona ibyangombwa byo gusura umuryango we mu Busuwisi. Icyo gihe ngo nta mwanya wabonetse wo kuganira kuri FPR. Umunsi Tribert Rujugiro yavuye mu Busuwisi ageze i Nairobi nibwo FPR yatangiye urugamba rwo kubohora igihugu, na we ahita yinjiranamo n’abandi. Ubwe yemeje kenshi ko yafashije mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, nk’Umunyarwanda wari warabujijwe uburenganzira ku gihugu cye.

Yapfuye iki na FPR Inkotanyi? 

Mbere yo gushwana na leta y’u Rwanda agahungira muri Afurika y’Epfo mu 2010, yabaye umujyanama wa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Mu kiganiro yahaye Radio ijwi rya Amerika mu 2013, Tribert Rujugiro yavuze ko atiyita impunzi. Yavuze ko atateganyaga kugaruka mu Rwanda. Yavuze ko nyuma yo kubohora u Rwanda ngo intego FPR yari ifite atari yo yakomeje. Ngo nk’umujyanama hari ibyo yabonaga bihindura umurongo ahitamo kubireka kuko we atari umunyepolitiki.

Mu 2008 yandikiwe n’akarere ka Kicukiro ngo abwirwa ko atanga konti agahabwa amafaranga yo kugura ikibanza yari afite mu Kagarama.

Muri 2010 ngo hasohotse ibaruwa ivuga ko pasiporo ye iteshejwe agaciro, akomeza agenda akoresheje pasiporo ya Afurika y’Epfo.

Nyuma ngo yaje kwakira ibaruwa imubwira ko konti ze zafatiriwe muri Access Bank ngo hakorwe iperereza, gusa avuga ko atazi ibyaha yakorwagaho iperereza.

Nyuma hajemo ibibazo by’inyubako ya UTC yafatwaga nk’umutungo wasizwe na bene wo. Leta yayiteje cyamunara mu 2017 ivuga ko Rujugiro nkumunyamigabane myinshi ayibereyemo umwenda (ideni) w’imisoro irenga miliyoni imwe y’amadolari, ibyo we yakomeje guhakana.

Hagati aho ariko, Tribert Rujugiro Ayabatwa washinjwaga gukorana nimitwe irwanya Leta yu Rwanda, yahakanye yivuye inyuma ko atigeze akorana na yo. Ndetse yumvikanye kenshi mu bitangazamakuru mpuzamahanga yemeza ko adashobora kongera kwinjira mu bikorwa Politiki kuko ngo nta nyungu n’imwe afite muri politiki kandi atakizera abanyapolitiki.

Ibanga ryo gutera imbere

Tribert yemezaga ko nta banga ryihariye afite ryatumye aba umwe mu baherwe ku mugabane wa Afurika, gusa akemeza ko iyo ukora ibintu bifitiye akamaro abantu, ngo abantu barakumenya izina ryawe rikamenyekana rityo. Akemeza ko icya mbere ari uguha agaciro abantu ukoresha n’abo ukorera ndetse no guhagarara ku ijambo.

Inama ya Tribert Rujugiro kuri ba Rwiyemezamirimo bato ni ukwirinda gushyira amafaranga imbere. Ati “Icya mbere bamenye icyo bashaka kandi birinde guhemuka kubera amafaranga, ntabwo umutungo ari amafaranga”.

Mu 2014, ikinyamakuru Forbes cyatangaje ko Rujugiro yari we muherwe wa mbere muri Afurika mu bakora bakanacuruza itabi.

Uretse mu Rwanda no mu Burundi ubucuruzi bwa Tribert Rujugiro buri kandi mu bihugu nka Uganda, Tanzania, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Angola, Sudani y’Epfo, Afurika y’Epfo na Nigeria.

Yitabye Imana bivugwa ko yari asigaye atiye I Bubai muri Leta zunze ubumwe z’abarabu

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:43 am, Apr 30, 2024
temperature icon 21°C
light rain
Humidity 83 %
Pressure 1019 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe