Tshisekedi yateye icyuhagiro Luvumbu anahishura ibyo bavuganye kuri telefone

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Perezida Felix Tshisekedi yahishuye ko afite umugambi wo kwakira mu biro bye umukinnyi Hertier Luvumbu Nzinga nk’ikimenyetso cyo gusohoza isezerano yamuhaye ubwo bavuganaga kuri telefone akigera i Kinshasa.

Luvumbu yari umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports, batandukanye nyuma y’uko ahanwe n’ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda, FERWAFA, kubera kuvanga umupira w’amaguru n’ibimenyetso bya Politiki. Ni ikimenyetso yakoze nyuma yo gutsinda igitego ku mukino ikipe ya Rayon Sports yari yahuye na Police FC.

Icyo  gihe FERWAFA yavuze ko nyuma yo guterana kwa Komisiyo yigenga ishinzwe imyitwarire ’yemeje ko  Heritier Nzinga Luvumbu ahanishwa guhagarikwa amezi atandatu mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru mu Rwanda.”

FERWAFA yavuze ko yafashe icyemezo nyuma y’aho Luvumbu agaragaye mu mukino wa shampiyona wahuje Rayon Sports na Police FC yerekana ibimenyetso bijyanye na politiki bihabanye n’amategeko shingiro n’amabwiriza ya FERWAFA,CAF na FIFA abuza gukoresha ibimenyetso cyangwa amagambo bya politiki mu mupira w’amaguru.

Ibi bihano yahawe byahise bituma  atandukana na Rayon Sports ku bwumvikana ndetse ahita asubira iwabo muri Congo. Akigerayo yakiriwe nk’umwami abwirwa ko igikorwa yakoze ari icy’ubutwari.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyaraye kibereye i Kinshasa Perezida wa Congo Tshisekedi yabajijwe n’umunyamakuru niba nta mpungenge ko uyu mukinnyi yaba umushomeri.

Atitaye ku makosa yakozwe n’uyu mukinnyi, Tshisekedi yamuteye icyuhagiro agira ati “Mbere na mbere ku kijyanye n’umurwanashyaka wacu Luvumbu; nagombaga kumwakira mbere yo kujya Addis Ababa, ariko kubw’amahirwe macye ntibyashobotse. Gusa naramukurikiranye ubwo yagarukaga, Minisitiri wa Siporo yaramumpaye turavugana ubwo yari avuye ku kibuga cy’indege”.

“Naramushimiye ndetse musezeranya ko nzamwakira nkamuha icyubahiro mu izina rya Repubulika; arabizi, ni ikibazo cy’umwanya gusa.”

Nyuma y’iminsi ibiri gusa Luvumbu ageze i Kinshasa hasakaye amafoto yambaye imyenda y’ikipe ya Vita Club ndetse bivugwa ko yamaze kumusinyisha.

Perezida Tshisekedi yahishuye ko ariwe wategetse ko Luvumbu ajya mu ikipe ya Vita Club ati “Nanahamagaye kandi Perezida wa V Club [Vita Club], inshuti yanjye Amadou Diabi ndamusaba nkomeje nti Perezida nta kindi nshaka kumva nibiba ngombwa ko nishyura ndishyura, nibisaba igihugu kwishyura turishyura nta kibazo ariko uwo musore wabaye ingabo y’agaciro ya Repubulika; mugombe mumwakire muri V Club. Sinzi niba umubare ntarengwa mwarawujuje, cyangwa mutarawugeza nta kindi nshaka kumva”.

Ibyo Luvumbu yakoze bibuzwa n’amategeko agenga umupira w’amaguru ku Isi, aho nta mukinnyi wamamaza ibintu byose bifite aho bihuriye na politiki mu gihe ari mu kibuga.

 

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:18 am, May 9, 2024
temperature icon 20°C
light rain
Humidity 77 %
Pressure 1022 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe