Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Félix Tshisekedi, yijeje abaturage ko muri manda nshya yatangiye azita cyane ku mutekano ku buryo azarandura imitwe yitwaje intwaro yose.
Ni mu ijambo yavuze ubwo yarahiriraga manda ya kabiri y’imyaka itanu, kuri uyu wa 20 Mutarama 2024. Ni umuhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu 18.
Tshisekedi yavuze ko umutekano w’abantu n’ibyabo uzarushaho guhabwa agaciro, inzego zishinzwe umutekano zikavugururwa na dipolomasi ikongerwamo ingufu.
Yavuze kandi ko mu byo azibandaho harimo guhanga imirimo no gufasha urubyiruko kwihangira umurimo, kuzamura ubushobozi bw’ingo bwo guhaha no gukurikirana ubudahungabana bw’ifaranga ry’igihugu.
Muri DR Congo habarirwa imitwe irenga 100 yitwaje intwaro, mu yikomeye hakaba harimo M23.