Tshisekedi yihaye imyaka itanu yo kurimbura imitwe yitwaje intwaro yose

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Félix Tshisekedi, yijeje abaturage ko muri manda nshya yatangiye azita cyane ku mutekano ku buryo azarandura imitwe yitwaje intwaro yose.

Ni mu ijambo yavuze  ubwo yarahiriraga manda ya kabiri y’imyaka itanu, kuri uyu wa 20 Mutarama 2024. Ni umuhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu 18.

Tshisekedi yavuze ko umutekano w’abantu n’ibyabo uzarushaho guhabwa agaciro, inzego zishinzwe umutekano zikavugururwa na dipolomasi ikongerwamo ingufu.

Yavuze kandi ko mu byo azibandaho harimo guhanga imirimo no gufasha urubyiruko kwihangira umurimo, kuzamura ubushobozi bw’ingo bwo guhaha no gukurikirana ubudahungabana bw’ifaranga ry’igihugu.

Muri DR Congo habarirwa imitwe irenga 100 yitwaje intwaro, mu yikomeye hakaba harimo M23.

Tshisekedi yarahiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:58 am, Jul 27, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 55 %
Pressure 1016 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe