Umushinga wa Once Acre Fund wamenyekanya nka Tubura uravuga ko umaze gutanga Miliyoni 20 z’ibiti bivangwa n’imyaka mu turere 27 tw’igihugu ukorera mo. Ugateganya ko ibi biti bizaba ari Miliyoni 25 mupera za 2024.
Tubura ivuga ko ingemwe zatanzwe ku bahinzi basaga 766,000 ndetse ko byateguriwe mu Rwanda n’abatubuzi b’ingemwe bayo basaga 1,841.
Mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A Tubura igaragaza ko yafashije abahinzi basaruye Toni 2,006 z’ibigoli, Toni 70 za Avocats na Toni 30 z’urusenda.
Muri icyo gihembwe kandi tubura ivuga ko yatanze imbuto ingana na Toni 1,481 z’ibigoli bya Iburide ndetse na Toni 141 z’imbuto y’ibijumba.
Uretse ibikorwa by’ubuhimzi Tubura yatanze mo umusanzu kandi ivuga ko kugeza ubu abana barya amagi mu Rwanda biyongereye ho 50% kubera ubukangurambaga yanyujije kuri Radio zitandukanye.
Tubura ivuga ko imaze gushora Miliyoni 1.2 y’amadorali ya amerika mu bigo bito n’ibiciriritse bikora ubuhinzi bwa Avocats, Urusenda, ndetse no mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ibi bihingwa.