Tudakoresheje amagambo nyayo, ubwiyunge bwaba ari nyirarureshwa – Minisitiri Bizimana

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi i Kiziguro mu karere ka Gatsibo, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. BIZIMANA Jean Damascène yasabye abakoze Jenoside basaba imbabazi ndetse n’abarokotse batanga imbabazi gukoresha imvugo zumvikanisha icyaha cya Jenoside nk’uko kiri. Ngo bitabaye uko, byasa nko kwikiza no kurenzaho kandi bidatanga ubwiyunge bwuzuye.

Nyuma y’ikiganiro cyagarutse ku itegurwa rya Jenoside muri rusange ndetse no muri Perefegitura ya Byumba by’umwihariko, Minisitiri Bizimana yavuze ko hari imvugo ziri gukoreshwa n’abasaba imbabazi ndetse n’abazitanga zitagaragaza neza uburemere bw’icyaha.

Atanga ingero z’uko hari abavuga ngo “ndasaba imbabazi abo nahemukiye cyangwa nagiriye nabi.’’ Uwacitse ku icumu na we ati “abaduhemukiye cyangwa se abatugiriye nabi” badusabye imbabazi. Kuri Dr. Bizimana, ngo no kubeshya ni uguhemuka ariko Jenoside irenze guhemuka. Usaba imbabazi akwiriye kuvuga ko asaba imbabazi abo yakoreye jenoside.

Yakomeje yemeza ko bikomeje uku bitaba biganisha Abanyarwanda ku bwiyunge bwuzuye. Ati “ni ngombwa rero ko aya magambo nyirizina tuyakoresha uko ameze”. 

Minisitiri Bizimana kandi yamaganye imvugo y’ubuhamya bw’uwarokotse yumvise kuri radiyo agira ati “Ibyabaye Imana yari ifite mugambi wabyo”. Yagize ati ‘’Iyi mvugo narayumvise ndatitira, ngira ubwoba kuko ntabwo Imana yigeze iremera Abatutsi ko bazakorerwa Jenoside. Tudakoresheje amagambo nyayo n’ubwiyunge ntabwo bwagerwaho uko bugomba kugerwaho, bwaba ari ubwa nyirarureshwa.”

Taliki ya 11 Mata 1994 Abatutsi babarirwa mu 5 000 biciwe muri Kiliziya ya Kiziguro, hari muri Perefegitura ya Byumba ariko ubu ni mu karere ka Gatsibo. Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro ruruhukiyemo imibiri 20 129 y’Abatutsi bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:22 pm, Apr 29, 2024
temperature icon 22°C
scattered clouds
Humidity 78 %
Pressure 1020 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe