Turamutse tubonye kwiyamamaza kwacu bihungabanyije RPF twabireka: Musa Fazil

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Honorable Musa Fazil Harerimana yavuze  ko gutekereza gucuka aribyo byatumye mu ishyaka PDI bahitamo kudashyira hamwe na FPR/Inkotanyi mu matora y’abadepite ariko ko babonye bibangamiye RPF/Inkotanyi babireka.

Ubusanzwe ishyaka PDI ryabaga mu mashyaka yifatanya na FPR  bagafatanya kwiyamamaza hanyuma bagasaranganya imyanya mu buryo babyimvikanye.

Kuri iyi nshuro mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa 7 uyu mwaka PDI iziyamamaza ukwayo mu matora y’abadepite ihanganire imyanya na FPR/ Inkotanyi ndetse yamaze no gutanga urutonde rw’abakandida bazayihagararira.

Mu kiganiro yagiriye kuri radio 10 Musa Fazila Harerimana uyobora PDI  yavuze ati “twabonye imyaka 30 ishize igihugu kiyobowe neza igihugu kigenda cyubaka ubuzima bw’ejo hazaza. Tumaze kubona ibyagezweho muri iyi myaka 30 byatumye tubona abayoboke bajijutse kandi bashoboye gukora  bashoboye no gushaka amajwi, twaravuze ngo ariko ko igihugu kimaze kutwubaka ntabwo dushobora kugerageza ni icyo cyabiduteye.”

Sheikh Mussa Fazil ariko avuga ko batagamije gukora ihangana na FPR/Inkotanyi ko ndetse babonye kwiyamamaza kwabo biyibangamiye bo babireka.

Ati:”icya mbere cyo kwibaza twebwe kwiyamamaza gutyo bihungabanyije RPF? Niho ha mbere twareba kuko biramutse bihungabanyije RPF twaba tugiye kujya mu ihangana( nk’iry’amakipe) kubera ko imwe iratsinda indi igatsindwa . Ariko noneho mubyo twe turimo twembi gutsinda tukabona amajwi birashoboka. Twe muri PDI turamutse tubonye ko byayihungabanya bitewe n’uko dukeneye ko RPF/Inkotanyi ikomeza kuyobora twebwe kwiyamamaza twabireka. Kubera y’uko uruhare,  ibyo bakora twe ntitwabikora”

Fazil yavuze ko bajya gufata icyemezo bari bamaze kubona ko kwiyamamaza kwabo bidahungabanyije RPF. Ubusanzwe iyi PDI yafatanya na RPF/Inkotanyi yabonaga imyanya ibiri mu nteko ishinga amategeko.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:11 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe