Twibukiranye ibyo Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ubushize

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Alexis Kamuhire arageza ku bagize inteko ishingamategeko raporo y’imikoreshereze y’imari ya Leta mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023. Ni igikorwa giteganwa n’ingingo y’167 mu itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda.

Twibukiranye ibyo umugenzuzi w’imari yari yagarutse ho umwaka ushize

Umwaka ushize Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yari yagaragaje imishinga 55 ifite agaciro ka Miliyari 644 Frw yadindijwe;

Miliyali 6.4 Frw zari zarakoreshejwe muburyo butubahirije amategeko,

Muri rusange Miliyoni 2.4 Frw zari zarasesaguwe,

Miliyari 3 Frw zararenze ku yo leta yagombaga kwishyura ba rwiyemezamirimo .

Miliyoni 169 Frw zari zarakoreshejwe ibyo zitagombaga gukora.

Umushinga wo gutwara abantu mu kiyaga cya Kivu waradindiye. Uyu wagombaga gutwara Miliyoni 12 z’amadorali ya Amerika ukarangira mu 2023; umwaka ushize wasize imirimo yawo igeze kuri 26%.

Ibikorwaremezo 117 bifite abagiro ka miliyari 124 Frw byari biri aho bitabyazwa umusaruro.

Mu Kigo gitanga ingufu n’amashanyarazi cya REG agashami ka EUCL gakwirakwiza amashanyarazi hari hari igihombo cya Miliyari 52.5 Frw.

Mu kigo gitanga amazi WASAC bari barabashije kwishyuza amazi yakoreshejwe ku gipimo cya 55% andi 45% yaravomwe ntiyishuzwa. Ibi byateye igihombo cya Miliyari 9.91 Frw.

Nyuma yo kwakira iyi raporo abadepite bafata amezi 6 yo kuyisoma no kuyisesengura nyuma bagatangira gufata ibyemezo byo kugira abo batumiza muri komisiyo ibifite mu nshingano izwi nka PAC.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:51 am, May 6, 2024
temperature icon 21°C
broken clouds
Humidity 83 %
Pressure 1020 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe