Igihugu cy’Ubudage cyashinje icy’Uburusiya gushaka guhungabanya umutuzo n’umudendezo w’igihugu, bikaba byatangajwe na Minisitiri w’Ingabo w’Ubudage, Boris Pistorius.
Boris yanshinje by’umwihariko Perezida Vladimir Putin kuba agambiriye gucamo ibice Abadage by’umwihariko Abanyapolitiki, ariko ngo ntabwo azabigeraho.
Ibi bivuzwe nyuma yuko kuwa Gatandatu hari amajwi bivugwa ko ari ay’ubutasi bw’Ubudage yatangajwe mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga mu Burusiya humvikanamo abayobozi mu gisirikare cy’Ubudage bagaruka ku ngingo yo guha intwaro Ukraine nubwo rwose bitaremezwa neza ko ayo majwi ari ay’abayobozi mu gisirikare cy’Ubudage.
Chancelier w’U Budage, Olaf Scholz, yemeje ko hagiye gukorwa iperereza ryimbitse u kumenya ayo makuru y’ibanga niba koko ariyo, hanamenyekane n’uburyo yageze mu Burusiya.