Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje umugambi wo gushyiraho itegeko ryemera ko umuntu mukuru ufite indwara idakira yajya yemererwa ‘guhuhurwa’ kugira ngo apfe atababaye cyane.
Macron yabwiye ibitangazamakuru La Croix na Liberation ko itegeko rishya ryo gufasha umuntu ‘gupfa’ rizagezwa mu nteko ishinga amategeko muri Gicurasi 2024.
Iri tegeko rizajya rikoreshwa ku bantu bakuze bafite ubushobozi bwuzuye bwo kwifatira ibyemezo ndetse no ku bahura n’ububabare bukabije bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe. Abana bato n’abarwaye indwara zo mu mutwe cyangwa izo mu bwoko nka Alzheimer ntibazemererwa.
- Advertisement -
Iki cyemezo gikurikira raporo y’umwaka ushize yerekanaga ko abaturage benshi b’Abafaransa bashyigikiye kwemeza amahitamo ya nyuma y’ubuzima.
Ubwanditsi