U Bufaransa bugiye gushyiraho itegeko ryo ‘guhuhura’ abashaka gupfa

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje umugambi wo gushyiraho itegeko ryemera ko umuntu mukuru ufite indwara idakira yajya yemererwa ‘guhuhurwa’ kugira ngo apfe atababaye cyane.

Macron yabwiye ibitangazamakuru La Croix na Liberation ko itegeko rishya ryo gufasha umuntu ‘gupfa’ rizagezwa mu nteko ishinga amategeko muri Gicurasi 2024.

Iri tegeko rizajya rikoreshwa ku bantu bakuze bafite ubushobozi bwuzuye bwo kwifatira ibyemezo ndetse no ku bahura n’ububabare bukabije bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe.  Abana bato n’abarwaye indwara zo mu mutwe cyangwa izo mu bwoko nka Alzheimer ntibazemererwa.

Iki cyemezo gikurikira raporo y’umwaka ushize yerekanaga ko abaturage benshi b’Abafaransa bashyigikiye kwemeza amahitamo ya nyuma y’ubuzima.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:26 am, May 20, 2024
temperature icon 17°C
broken clouds
Humidity 93 %
Pressure 1021 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe