U Burusiya bwafunze interineti ya RSF

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

U Burusiya bwafungiye interineti umuryango w’Abanyamakuru batagira Imipaka (Reporters Without Borders), nk’uko byemejwe n’uyu muryango ku mugoroba w’ejo kuwa mbere.

Iki cyemezo cyamaganywe n’imiryango itandukanye iharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru. Umuryango RSF ufite ibiro bikuru i Paris mu Bufaransa uvuga ko guverinoma y’u Burusiya yafunze imiyoboro ijya ku rubuga rwayo muri icyo gihugu kuva tariki ya 18 Mata uyu mwaka.

RSF ivuga ko impamvu zateye u Burusiya gukora ibyo zidasobanutse, ukemeza ko nta kindi cyaha ufite uretse gushyira ahabona uburyo ubutegetsi bw’u Burusiya bukomeje guhohotera abanyamakuru muri icyo gihugu no muri Ukraine, ndetse no gushyira hanze gahunda yabwo y’icengezamatwara muri rubanda.

Ifungwa ry’uyu muyoboro ririyongera ku yindi u Burusiya busanzwe bwarafunze, irenga miliyoni igera ku mbuga zitandukanye za interineti hirya no hino ku isi, muri iyo harimo n’iy’amakuru y’imbere mu Burusiya.

U Burusiya bufunze uyu muyoboro mu gihe hasigaye iminsi mike ngo Reporters Without Borders isohore raporo yayo ngarukamwaka igaragaza uko ibihugu byo hirya no hino ku isi bihagaze mu bwisanzure bw’itangazamakuru, ku munsi wahariwe ubwisanzure bwaryo taliki ya 3 Gicurasi.

Umwaka ushize, iyi raporo yashyize u Burusiya ku mwanya wa 164 mu bihugu 180 mu bijyanye no guha ubwisanzure itangazamakuru.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:36 pm, May 3, 2024
temperature icon 20°C
thunderstorm
Humidity 77 %
Pressure 1020 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe