U Burusiya bwataye muri yombi abantu 11 bashinjwa igitero cy’i Moscow cyahitanye 115

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Urwego rw’ubutasi mu Burusiya FSB ruratangaza ko abantu 11 aribo bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho uruhare mu gitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe mu nyubako iberamo ibitaramo mu Mujyi wa Moscow, ndetse abantu 115 akaba aribo bamaze kumenyekana ko basize ubuzima muri iki gitero, mu gihe abandi 187 bakomeretse. U Burusiya buremeza ko imibare ikomeza kuzamuka isaha ku yindi.

Iki gitero cyabereye mu nyubako y’ibirori ya Crocus City Hall aho band yo mu Burusiya ya Piknik yataramiraga abantu 6,200.

Mu ijambo yagezaga ku baturage kuri uyu wa gatandatu, Perezida w’ u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko abo batawe muri yombi berekezaga muri Ukraine, yemeza ko igihugu cye cyakajije umutekano, anategeka ko ku munsi w’ejo ku cyumweru hazaba umunsi w’icyunamo mu gihugu hose.

Ku rundi ruhande ariko leta ya Ukraine yahakanye yivuye inyuma kugira uruhare muri icyo gikorwa ivuga ko perezida Putin w’u Burusiya n’abandi banyapolitike bo muri icyo gihugu barimo kubeshya mu rwego rwo kugirango bongere amajwi abashyigikira mu ntambara u Burusiya bwashoye kuri Ukraine ubu ikaba imaze imyaka igera kuri irenga ibiri.

Iki gitero cyigambwe n’itsinda rifitanye isano na leta ya Kiislamu muri Afuganistani ribinyujije mu itangazo ryasohotse ku mbuga nkoranyambaga.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:10 pm, Apr 27, 2024
temperature icon 24°C
light rain
Humidity 57 %
Pressure 1018 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe