U Bwongereza bwahamagaje abadepite bigometse ku kohereza abimukira mu Rwanda

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Abadepite 11 bo mu ishyaka ry’aba-Conservateurs bigometse ku mugambi wa Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak, wo kohereza abimukira mu Rwanda, bahamagajwe ngo basobanure iyo myitwarire yabo yafashe nko ‘kwigumura’.

Abadashyigikiye Rishi Sunak bo mu ishyaka rye bavuga ko amategeko atubahirizwa uko bikwiye kandi ko leta iri kwirengagiza amategeko mpuzamahanga kugira indege zitwaye abimukira zitangire kuguruka zigana Kigali.

Abahamagajwe barimo uwahoze ari Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu, Suella Braverman, uwahoze ari Minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka, Robert Jenrick, aho bagomba kwitaba Simon Hart ushinzwe gukurikirana uko guverinoma itsinda amatora ku ngingo runaka ziba zajyanywe mu mutwe w’abadepite.

Simon Hart azahura na buri mudepite nk’uko byasabwe na Minisitiri w’Intebe. Uyu muhuro ngo ugamije kubwira aba badepite ko ‘kwigumura bitazigera byihanganirwa na rimwe’.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:41 am, May 20, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 82 %
Pressure 1020 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe