U Rwanda na Namibia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Uyu munsi taliki ya 16, Gashyantare, 2024, u Rwanda na Namibia byashyize umukono ku masezerano rusange y’ubufatanye mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi, ubukungu, no guhanahana ubumenyi hagati y’ibihugu byombi.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga mu Rwanda, Vincent Biruta, na Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane muri Namibia, Jenelly Matundu.

Ibi byabereye mu nama nyobozi y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, yateranye kugira ngo baganire ku guteza imbere uyu mugabane ku bibazo by’amahoro, umutekano, kwishyira hamwe kw’akarere, n’iterambere, yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia.

U Rwanda na Namibia bimaze igihe kinini bishimangira umubano w’ibihugu byombi mu bice bitandukanye bigamije kwihutisha iterambere muri ibi bihugu.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:15 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe