U Rwanda na Uganda mu nama yiga ku mutekano n’ubuhahirane

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

I Nyagatare mu burasirazuba bw’u Rwanda kuwa 06 Gicurasi harabera inama ihuza Intumwa z’u Rwanda na Uganda igamije kunoza ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye. 

Iyi ni inama ya kabiri yo kuri uru rwego kuva umubano w’ibihugu byombi wakongera kuba mwiza. Irakurikira iyabaye mu Ukuboza umwaka wa 2023 yabereye I Kabare muri Uganda.

Mu ngingo ziganirwa ho muri iyi nama harimo ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ndetse n’ubuhahirane hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Uganda.

Mu ntangiro za 2022 nibwo imipaka y’u Rwanda na Uganda yongeye gufungurwa nyuma y’imyaka 2 yari ishize u Rwanda na Uganda bidacana uwaka.

Bimwe mu byaha byambukiranya imipaka byitezwe kugaruka ho ku meza y’ibiganiro muri iyi nama harimo ubucuruzi bwa Kanyanga yemewe muri Uganda ariko mu Rwanda ikaba ifatwa nk’ikiyobyabwenge.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:04 am, May 19, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 64 %
Pressure 1022 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe