Intumwa za Banki nkuru ya Zimbabwe ziyobowe na Minisitiri wungirije w’Imari, iterambere ry’Ubukungu no guteza imbere Ishoramari Hon, David Kudakwashe Mnangagwa, ziri mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kungurana ibitekerezo ku micungire y’ifaranga ry’igihugu.
Muri Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) izi ntumwa zagiranye ibiganiro na Guverineri wungirije wa BNR Soraya Kahuziyaremye, bagirana ibiganiro byibanze ku ruhare rwa Banki nkuru y’u Rwanda mu mishinga igamije guteza imbere abaturage ndetse n’iyubahirizwa ry’amahame mpuzamahanga mu ibaruramari ry’umutungo rusange azwi nka International Public Sector Accounting Standards (IPSASs)
Mu ntangiro z’uku kwezi kwa Mata, Zimbabwe yahinduye ifaranga yakoreshaga ishyiraho iryiswe ZIG ryitezweho kuzahura agaciro k’idorali rya Zimbabwe ryari ryarataye agaciro. Kugeza ubu 80% by’ubucuruzi muri Zimbabwe bukorwa hifashishijwe amadolari y’amahanga.