U Rwanda na Zimbabwe mu biganiro bigamije gucunga neza ifaranga

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Intumwa za Banki nkuru ya Zimbabwe ziyobowe na Minisitiri wungirije w’Imari, iterambere ry’Ubukungu no guteza imbere Ishoramari Hon, David Kudakwashe Mnangagwa, ziri mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kungurana ibitekerezo ku micungire y’ifaranga ry’igihugu.

Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda Soraya Hakuziyaremye
Hon, David Kudakwashe Mnangagwa

Muri Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) izi ntumwa zagiranye ibiganiro na Guverineri wungirije wa BNR Soraya Kahuziyaremye, bagirana ibiganiro byibanze ku ruhare rwa Banki nkuru y’u Rwanda mu mishinga igamije guteza imbere abaturage ndetse n’iyubahirizwa ry’amahame mpuzamahanga mu ibaruramari ry’umutungo rusange azwi nka International Public Sector Accounting Standards (IPSASs)

Intumwa z’ibihugu byombi mu biganiro

Mu ntangiro z’uku kwezi kwa Mata, Zimbabwe yahinduye ifaranga yakoreshaga ishyiraho iryiswe ZIG ryitezweho kuzahura agaciro k’idorali rya Zimbabwe ryari ryarataye agaciro. Kugeza ubu 80% by’ubucuruzi muri Zimbabwe bukorwa hifashishijwe amadolari y’amahanga.

- Advertisement -
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:55 pm, Sep 11, 2024
temperature icon 28°C
broken clouds
Humidity 42 %
Pressure 1009 mb
Wind 10 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:53 am
Sunset Sunset: 5:59 pm

Inkuru Zikunzwe