U Rwanda ntiruzongera gukubitwa n’umurabyo: Perezida Kagame

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko umurabyo wakubiswe u Rwanda rimwe mu myaka 30 ishize [1994] utazongera kurukubita ukundi.

Ni mu ijambo yavugiye muri Rwanda Day yabereye i Washington D.C kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2024.

Umukuru w’igihugu yagize ati “Ibi nibyo twavuze kuva mu ntangiriro, imyaka 30 nyuma y’amakuba yagwiriye igihugu cyacu, ariko twarizeye, twashakaga kubaho ubuzima bwacu nubwo benshi babuze ubwabo, turiyemeza, murabizi hari ukuntu abantu bajya bavuga ngo umurabyo ntujya urabya ahantu hamwe inshuro ebyiri.”

“Wenda nibyo ariko kuri njye ndashaka kuba ku ruhande rwiza, nahitamo ko ngomba kwitegura mu gihe u Rwanda rwakubiswe rimwe n’umurabyo mu 1994, rutazongera gukubitwa n’umurabyo ukundi. Ndashaka ko tutagira ibyo dusuzugura, ahubwo tujye tureba ko tutazongera gukubitwa bwa kabiri.”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagomba gukora bishoboka byose u Rwanda ntiruzongere guterwa ukundi ndetse agaragaza ko bishoboka ariko bigasaba kwitegura no kubaka ubwirinzi bukomye. Yagaragaje ko inkuba ishobora kurwanywa byimazeyo n’umurindankuba umwe ushyirwa ku nzu, mu gihe ya nkuba yaza ibintu bikagenda neza ntihagire ibyangirika.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:28 pm, May 19, 2024
temperature icon 18°C
thunderstorm with light rain
Humidity 100 %
Pressure 1011 mb
Wind 16 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe