u Rwanda rufata umuco n’ubugeni nk’inkingi mu iterambere

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’urubyiruko n’ubuhanzi Sandrine Umutoni yatangaje ko umuco n’ubuhanzi ari inkingi ikomeye y’iterambere ry’u Rwanda. Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na TV 5 Monde. Cyakurikiye isinywa ry’amasezerano hagati y’abanyabugeni b’abanyarwanda bibumbiye muri Amizero Dance Kompagnie n’itorero ryo mu Bufaransa ryitwa Théâtre National de chaillot.

Aya masezerano yasinyiwe I Paris agamije umufatanye mu bikorwa biteza imbere ubuhanzi n’ubugeni muri aya matorero yombi. Hakubiye mo ibijyanye no kungurana ubumenyi, kumenyekanisha umuco nyarwanda mu mahanga no kwamamaza ibikorwa bitandukanye by’amatorero yombi.

Aganira na TV 5 Monde nyuma y’isinywa ry’aya masezerano Minisitiri Sandrine Umutoni yagize ati “Twitegereza ibibera hirya no hino, twabonye ko ibihugu byinshi byageze kuri iyi ntego yo kwamamaza Umuco wabyo. Kugaragaza abo turi bo uyu munsi tukabisangiza ibindi bihugu. Twabonye kandi ko aho isi igeze inganda z’ubuhanzi zirakurikirwa cyane. Usanga mu bihugu bimwe na bimwe uretse kuba imyidagaduro, kuba kwinezeza, impano, ariko kandi hari ubukungu bwihishe aho inyuma. N’igihugu cyose cyifuza gutera imbere mu bukungu kandi mu buryo burambye ntabwo gishobora kwirengagiza Umuco n’ubugeni. Harimo amahirwe menshi rero”

Nta mubare mu mafaranga Minisitiri Umutoni yagaragaje ko u Rwanda rushora mu guteza imbere uruganda rw’ubuhanzi n’ubugeni mu Rwanda. Gusa yagaragaje ko u Rwanda ruri mu bihugu bigaragaza gushyigikira uru rwego ku kigero gishimishije.

Minisitiri Umutoni kandi yagaragaje ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 ari ingaruka yo gutakaza umuco warangaga abanyarwanda no gutakaza ubumwe. Ashimangira ko muri icyo gihe cya Jenoside abanyarwanda batakaje icyo bari cyo; kuri ubu ngo harubakwa umuco, umunyarwanda atozwa akawukurana ndetse akawurata aho ari hose ukamuranga.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:06 am, Jul 27, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 55 %
Pressure 1016 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe