Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta ari ku mugabane w’u Burayi aho akomeje kugirana ibiganiro n’aba Minisitiri batandukanye bo mu bihugu by’uburayi bigamije kunoza umubano wabyo n’u Rwanda.
Minisitiri Dr. Biruta yitabiriye inama ya 21 y’aba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga izwi nka “Nordic – African Foreign Ministers meeting”. Ni inama igamije kureba uko hatezwa imbere ubuhahirane hagati y’ibihugu byo mu majyaruguru y’u burayi na Afurika.
Ku munsi wa mbere w’iyi nama Kandi Dr Biruta yagiranye ibiganiro byihariye n’aba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu birimo Noruvege,Algeria, Iceland, Suwede na Finland.
Mu biganiro bagiranye nk’uko bigaragazwa na Ministeri y’ububanyi n’amahanga byagarutse ku mahoro n’umutekano ndetse n’inzego zihariye ibi bihugu byagiranamo ubufatanye n’u Rwanda.
Muri uru ruzinduko kandi byitezwe ko Minisitiri Biruta asura icyanya cy’inganda cya Danemark ari kumwe na Minisitiri ufite inganda mu nshingano wa Danemark.