U Rwanda rwakiriye abimukira 119 baturutse muri Libya

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Indege itwaye icyiciro cya 19 cy’abimukira baturutse muri Libya yageze ku butaka bw’u Rwanda kuwa 26 Nzeri 2024. Nicyo cyiciro cya mbere cy’abimukira u Rwanda rwakiriye kuva amasezerano n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe yavugururwa akageza kuwa 31 Ukuboza 2025.

Icyi cyiciro cy’abimukira cyakiriwe mu Rwanda cyujuje umubare w’abimukira 2,400 bamaze kwakirwa mu Rwanda. Muri aba kandi abasaga 1,835 bamaze kubona igihugu cya Gatatu cyemera kubakira.

Iki cyiciro kigizwe n’abakomoka mu bihugu bitanu, birimo Sudan 41  Eritrea 36  Somalia12, Ethiopia 17 na Sudani y’epfo 13. Aba bimukira baje mu byiciro bibiri ndetse icyiciro cya mbere cyageze mu Rwanda kuwa 26 Nzeri 2024.

- Advertisement -

Aba bimukira bahise berekeza mu nkambi ya Gashora mu karere ka Bugesera.

Ku wa  22 Kanama 2024 nibwo hasinywe amasezerano avuguurye hagati y’u Rwanda n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe ateganya ko ubu bufatanye buzageza tariki 31 Ukuboza 2025.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:18 am, Sep 28, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 82 %
Pressure 1013 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:46 am
Sunset Sunset: 5:53 pm

Inkuru Zikunzwe