U Rwanda rwakoze amateka yo kwinjiza miliyari 1.1$ mu mabuye y’agaciro

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

U Rwanda rwinjije miliyari 1.1 z’amadolari aturutse mu mabuye y’agaciro rwacuruje mu 2023, akaba ari ubwa mbere mu mateka yarwo rwinjije aka kayabo kuko umwaka ushize rwari rwinjije miliyoni 772 z’amadolari nk’uko byatangajwe n’ikigo gishinzwe  Mine, Peteroli na Gaz (RMB).

Iyi ntambwe yatewe iragana mu cyerekezo n’intego ya guverinoma yo kwinjiza miliyari 1.5 ku mwaka mu gucuruza amabuye y’agaciro nibura mu 2024. Ubwiyongere bw’akayabo gaturuka mu mabuye y’agaciro bwatewe no kuyongerera agaciro, ubunyamwuga mu bucukuzi, ishoramari ryashowe mu gukoresha imashini n’ikoranabuhanga mu bucukuzi.

Umusaruro w’umwaka wagizwemo uruhare cyane n’ibyo u Rwanda rwinjije mu gihembwe cya nyuma cya 2023 [Ukwakira-Ukuboza], bingana na miliyoni $252.99 akaba ari inyongera ya 34.9 ku ijana ugereranyije n’igihembwe nk’iki cya 2022.

Zahabu yacurujwe yagize uruhare runini cyane kuko mu Ukwakira hoherejwe ingana n’ibilo 1015 byinjiza miliyoni 62.1 z’amadolari, mu Ugushyingo ni ibilo 823 byinjije miliyoni $52.9 naho mu Ukuboza ni ibilo 1,320 byinjije miliyoni $87.5.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:59 am, Jul 27, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 46 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe