U Rwanda rwavuze ku ijambo ‘rutwitsi’ rya Perezida Ndayishimiye

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

U Rwanda rwamaganye ijambo Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye aherutse kuvugira i Kinshasa, akangurira urubyiruko rw’u Rwanda guhirika ubutegetsi bw’Igihugu.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko iri jambo ribiba amacakubiri mu Banyarwanda kandi rikaba igitotsi  mu bijyanye n’amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Kuri uyu wa Mbere Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko “Perezida Ndayishimiye wari uri gukorera mu nshingano afite nk’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ushinzwe urubyiruko, amahoro n’umutekano, mu birori byari birimo ibirango by’uyu muryango, yavuze ibintu byinshi bidafite ishingiro ndetse n’ibirego rutwitsi bigamije kubiba amacakubiri mu Banyarwanda no gutambamira amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”

Guverinoma yashimangiye ko Abanyarwanda baharaniye gushimangira ubumwe n’iterambere ry’Igihugu. Urubyiruko rw’Abanyarwanda rwakira aya mahirwe, ndetse rugira ibintu ibyarwo ku buryo rugira uruhare mu kubaka ejo hazaza heza harwo.

U Rwanda rwagaragaje ko biteye inkeke kuba umuntu yahamagarira urubyiruko rw’u Rwanda guhirika Guverinoma yarwo, ko ariko kuba byakorwa n’Umuyobozi w’Igihugu cy’igituranyi, abikoreye ku birango by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ari ukudashishoza gukomeye no guhonyora amahame y’uyu Muryango.

U Rwanda ruvuga ko nta nyungu rufite mu guteza umwuka mubi n’abaturanyi, rugashimangira ko ruzakomeza gukora n’abafatanyabikorwa mu Karere no hanze yako mu kwimakaza ituze n’iterambere.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:21 am, May 20, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 88 %
Pressure 1021 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe