U Rwanda rwatabarije abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisitiri w’Ubumwe bw’abanyarwana n’inshingano mboneragihugu, Dr Jean-Damascène Bizimana yagaragaje ko urwango ku bwoko bw’Abatutsi b’abanye-Congo rumaze igihe rwigishwa kandi rukura, agaragaza impungenge ko rushobora kuganisha kuri Jenoside.

Ni ikiganiro cyagarutse ku mateka ya Politiki y’irondabwoko yazanywe n’abakoloni. Dr Bizimana yashimangiye ko muri RDC hari gahunda yeruye yo kubiba urwango ku baturage bo mu bwoko bw’Abatutsi yise “Tutsiphobia”. Ndetse avuga ko uru rwago ruhamagarira abanye-Congo gukorera Jenoside Abatutsi atari rushya.

Yagarutse ku mateka y’umwe mu bahoze muri Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo witwa Yerodian Ndombasi wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Kamena 1998, ngo wagize ati “Kuri twe umututsi ni nk’umwanda. Ni udukoko duto, twitwa Vermines, dutera indwara abantu; tugomba kuturimbura dukoresheje uburyo bwose n’ingamba zidasanzwe.”

Uyu ngo yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi n’igihugu cy’u Bubiligi ariko igihugu cye kimukingira ikibaba kugeza yitabye Imana. Ni imvugo Dr Bizimana yemeza ko zisa neza neza n’izakoreshejwe mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Yagaragaje ko imvugo ziri gukoreshwa uyu munsi zica amarenga ko abanye-congo bo mu bwoko bw’abatutsi bashobora gukorerwa Jenoside nk’iyakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:26 am, May 20, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 82 %
Pressure 1020 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe