U Rwanda rwatangije ikigo kizahugura abapilote

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

U Rwanda rwatashye Ikigo cy’Icyitegererezo mu bumenyi mu by’indege kizakoreshwamo miliyoni 23,6 z’amadolari (agera kuri miliyari 29 z’amafaranga y’u Rwanda), yatanzwe na Banki Nyafurika y’Iterambere nk’inguzanyo yishyurwa ku nyungu nto.

Iki kigo cyatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2024, ni umushinga w’imyaka itanu. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yigeze gusobanurira abadepite ko uyu mushinga ari uw’ingenzi ku gihugu nk’u Rwanda kidakora ku Nyanja.

Ati “Mu gihe turi igihugu kidakora ku Nyanja, kubaka ubushobozi mu bwikorezi bwo mu kirere ni ikintu cy’ingenzi. Uyu mushinga uzadufasha kubigeraho binyuze mu kwagura ibibuga by’indege cyangwa kubyubaka, kongera ingendo n’ibyerekezo hamwe kugira ahantu hatangirwa amahugurwa y’abakora muri urwo rwego.”

Iki kigo kizubakwa mu Mujyi wa Kigali ahegereye ibindi bikorwaremezo byo muri urwo rwego. Biteganyijwe ko abanyeshuri bagera kuri 500 ari bo bazatangirirwaho mu 2025 ubwo kizaba gitangiye gukora mu buryo bw’igerageza.

Kizatangirwamo amahugurwa agenewe abapilote b’indege, ibyo gukanika izangiritse n’abita ku bagenzi. Hazaba kandi hatangirwa amasomo y’uburyo abantu bashobora gufatanya nk’igihe bari mu bikorwa by’ubutabazi ku kibuga cy’indege.

Ibindi ni ibijyanye n’ubumenyi mu byo kugurutsa drone, imyitozo yo kugurutsa indege n’andi mahugurwa yo ku rwego rwo hejuru ku bikorwa by’abapilote kubera inshingano zabo zihariye.

Kizakorana n’amashuri makuru na kaminuza mu gushyira ku isoko ry’umurimo abakozi bafite ubumenyi buhagije mu by’indege ku rwego mpuzamahanga.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:22 pm, Dec 7, 2024
temperature icon 21°C
light rain
Humidity 60 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:44 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe