U Rwanda rwateye utwatsi ibirego byo kurasa kuri MONUSCO

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’abibumbye yahakanye ibirego bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bishinja ingabo z’u Rwanda kugaba ibitero ku ngabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa muri Kongo (MONUSCO).

Ambasaderi Ernest Rwamucyo mu ijambo yagejeje ku kanama k’umutekano ka ONU kuri uyu wa 25 Mata, yagaragaje ko Leta ya Kongo yananiwe gucungira abaturage bayo umutekano, ko itera inkunga umutwe w’abajenosideri basize bahekuye u Rwanda wa FDLR kandi ko uyu mutwe wakomereje ingengabitekerezo yawo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Ashimangira ko u Rwanda rutazigera rurebera uwo ri we wese utera inkunga FDLR kuko aba abangamiye umutekano warwo.

Ambasaderi Rwamucyo yavuze ko nta buryo na bimwe bushoboka ko ingabo z’u Rwanda zagaba ibitero ku ngabo z’umuryango w’abibumbye. Ati “Ibi birego bigaragaza ukunanirwa inshingano kwa Leta ya Kongo kandi ni ibirego bidafite ishingiro.”

Ambasaderi Ernest Rwamucyo yagaragaje ko ingabo z’u Rwanda zidashobora kugaba igitero ku birindiro bya MONUSCO mu gihe nyamara u Rwanda rusanzwe rutanga umusanzu warwo mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi. Ati “Ese ubundi twagaba igitero kuri MONUSCO muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo gute nta ngabo tuhafite? ”

Ku rundi ruhande ahubwo yagaragarije akanama k’umutekano muri ONU ko amakuru u Rwanda ruhagaze ho ari uy’uko ingabo za MONUSCO zagiye ziva mu birindiro byazo nyuma yo kuraswa ho bya hato na hato n’ingabo za FARDC,Wazalendo na SAMIDRC.

Ambasaderi Rwamucyo yibukije akanama k’umutekano muri ONU ko u Rwanda ari igihugu cya Gatatu ku isi gifite abasirikare n’abapolisi benshi mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi. Ko u Rwanda ruha agaciro ubutumwa bw’amahoro ndetse ko ibyo abana n’abanyarwanda bakora hirya no hino ari ubwitange bukomeye bukwiriye kuzirikanwa.

U Rwanda kugeza ubu rufite abasirikare n’abapolisi babarirwa mu 5,900 bari mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hinoku isi.

 

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:06 pm, May 5, 2024
temperature icon 24°C
scattered clouds
Humidity 60 %
Pressure 1019 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe