U Rwanda rweretse abashoramari aho bashora bakunguka

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu nama yari imaze iminsi 2 ibera I Kigali yigaga ku iterambere ry’umugabane wa Afurika u Rwanda rwagaragarije abashoramari bayitabiriye inzego zirimo ibikorwaremezo, ubuhinzi, uburezi, ubuzima, ikoranabuhanga, inganda nk’ahashyushye bakwiriye gutekereza. 

Mu kiganiro cyatanzwe n’umuyobozi wungirije wa RDB Nerry Mukazayire yagaragaje ko mu Rwanda hari intambwe yatewe mu koroshya gukora ubucuruzi n’ishoramari kandi hari amahirwe menshi y’ishoramari. Yitsa cyane ku kuba kwandikisha ubucuruzi mu Rwanda byihuta kandi nta kiguzi bisaba. Mukazayire yagaragaje ko u Rwanda ruza ku isonga mu bihugu bya Afurika byoroshya ishoramari kandi ko ibi ari ibintu bitapfuye kwizana gusa. Ati ababigena burya bashingira ku mpamvu zifatika zirimo igihe bifata ngo umuntu yandikishe ikigo cy’ubucuruzi, ibikorwaremezo nk’amashanyarazi, internet n’ibindi. Ibi byose u Rwanda rugenda rwubaka nibyo bituma rubona uwo mwanya w’imbere.

Yavuze ko inzego zirimo urw’ubwubatsi bw’inzu ziciriritse, ibikorwaremezo, ubuhinzi, ubuzima, imitangire ya serivisi n’izindi nzego ari zimwe mu zishobora gushorwamo imari kandi uwashoye akunguka. Asaba abitabiriye iyi nama gutekereza uko bashora imari mu Rwanda ndetse abizeza ko ikigo RDB kizababa hafi.

Mukazayire yemeza ko kugira ngo u Rwanda ruzagere ku ntego rwihaye yo kugera ku bukungu buciriritse mu 2035 no kuba Igihugu gikize mu 2050, bisaba kwagura imikorere, kubaka ubushobozi bw’abaturage no kongera ibituma Abanyarwanda bivana mu bukene.

Iyi nama yarimo abashoramari batandukanye barimo abo ku mugabane wa Afurika ndetse no hanze yawo. Yarimo abayobozi b’ibigo by’ishoramari ndetse n’abo mu nzego zifata ibyemezo bose hamwe basaga 2000.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:28 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1014 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe