Tariki 20 Werurwe, u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (Francophonie).
Umuryango wa Francophonie, Organisation internationale de la Francophonie (OIF), uhuza ibihugu 88 byo ku migabane itandukanye y’isi, u Rwanda rukaba rwarinjiye muri uyu muryango mu mwaka wa 1970.
Ni ku nshuro ya 19 hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga wa Francophonie, aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Kurema guhanga udushya, kwiyemeza mu Gifaransa.”
Mu ijambo rye, Umunyamabanga Mukuru w’umuryango wa Francophonie, Louise Mushikiwabo, yavuze ko yashimiye abavuga ururimi rw’Igifaransa baherereye ku migabane itanu y’isi uburyo biyunze mu gukoresha ururimi rw’Igifaransa, bikaba bifite aho bigeze mu guteza imbere isi muri rusange.
Ati “Uyu munsi ndifuza kwizihiza impano zose zivuga igifaransa, guha agaciro udushya twose duhangwa mu gifaransa kandi ndashimira ba rwiyemeza mirimo bakomeje guteza imbere Francophonie. Mwe mukora mu bijyanye n’indimi, siporo, abaririmbyi, ababyina, n’abandi mwese mugira uruhare mu iterambere ry’ururimi rw’igifaransa binyuze mu byo mukora, uyu munsi n’uwanyu.”
“Turashimira kandi abakomeje guhanga udushya mu bijyanye n’uburezi mu iterambere rirambye, ikoranabuhanga, ndetse n’imiyoborere ishingiye kuri demokarasi.”
Umuryango Mpuzamahanga wa Francophonie watangijwe mu mwaka wa 1970 utangirijwe muri Niger. Muri rusange urimo ibihugu 88, ukaba ugamije gufasha ibihugu biwugize gusangira umuco, politiki ndetse n’ibirimo ubukungu, binyuze mu guteza imbere ururimi rw’Igifaransa n’izindi ndimi n’izindi kavukire mu bihugu muri buri gihugu.
Umuryango wa Francophonie kandi ugamije guteza imbere demokarasi, amahoro, ubumenyi ndetse n’iterambere rirambye.