U Rwanda rwihagije ku ngengo y’imari ku gipimo cya 60%

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yagejeje ku bagize inteko ishingamategeko imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’igihe giciriritse (Budget Framework Paper) hamwe n’imibare y’ikigereranyo cy’ingengo y’imari ya 2024/2025-2026/2027. Muri iyi ngengo y’imari 60% byayo ni amafaranga azaturuka imbere mu gihugu.

Amafaranga ateganyijwe mu ngengo y’imari ya 2024/2025 azagera kuri Miliyari 5,690.1 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi ngengo y’Imari iziyongeraho Miliyari 574.5 bingana na 11.2% ugereranyije na Miliyari 5,115.6 ari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2023/2024.

Amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri Miliyari 3,414.4 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 60% by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2024/25. ikaba ari intambwe ishimishije mu kwihaza ku ingengo y’imali.

- Advertisement -

Inkunga n’inguzanyo bifite 35.9% by’ingengo y’imari ya Leta. Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 725.3 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 12.7% by’ingengo y’imari yose. Inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri Miliyari 1,318.1 z’amafaranga y’u Rwanda ni 23.2% by’ingengo y’imari yose.

Mu mwaka wa 2024/2025, amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe (azagera kuri Miliyari 3,421.2 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 60% by’ingengo y’imari yose. Naho amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta azagera kuri Miliyari 2,268.9 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 40% by’ingengo y’imari yose.

Iyi mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’igihe giciriritse izashyikirizwa Komisiyo Zihoraho zibifite mu nshingano kugira isuzumwe, ibitekerezo bizatangwa n’ Inteko Ishinga Amategeko bikazashyirwa mu mushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya 2024-2025.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:12 am, Sep 11, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 72 %
Pressure 1013 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:53 am
Sunset Sunset: 5:59 pm

Inkuru Zikunzwe