Muri 2023 ubukerarugendo bushingiye ku nama bwinjirije u Rwanda miliyoni 91 z’amadorali.
Mu 2022 inama zari zinjirije u Rwanda miliyoni 64$. Umwaka wa 2023 wabaye umwaka w’amateka kuko ni ubwa mbere mu mwaka umwe u Rwanda rwinjije amadolari menshi avuye mu nama no kwakira ibikorwa bitandukanye.
Mu ijambo risoza umwaka wa 2023, Perezida Kagame yavuze ko ari umwaka wasize Abanyarwanda bishimira iterambere igihugu gikomeje kugeraho kuko abantu baturutse hirya no hino ku Isi hose, bakomeje kuza mu Rwanda mu nama n’ibindi birori bikomeye.
Yatanze urugero ku marushanwa ya BAL, inama zikomeye nka Women Deliver, Giants of Africa ndetse n’igitaramo cya Global Citizen.
Ati “Kwakira ibi birori bitanga amafaranga n’akazi mu Banyarwanda, bigateza igihugu imbere.”