U Rwanda rwinjije miliyoni 91$ mu bukerarugendo bushingiye ku nama

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Muri 2023 ubukerarugendo bushingiye ku nama bwinjirije u Rwanda miliyoni 91 z’amadorali.

Mu 2022 inama zari zinjirije u Rwanda miliyoni 64$. Umwaka wa 2023 wabaye umwaka w’amateka kuko ni ubwa mbere mu mwaka umwe u Rwanda rwinjije amadolari menshi avuye mu nama no kwakira ibikorwa bitandukanye.

Mu ijambo risoza umwaka wa 2023, Perezida Kagame yavuze ko ari umwaka wasize Abanyarwanda bishimira iterambere igihugu gikomeje kugeraho kuko abantu baturutse hirya no hino ku Isi hose, bakomeje kuza mu Rwanda mu nama n’ibindi birori bikomeye.

Yatanze urugero ku marushanwa ya BAL, inama zikomeye nka Women Deliver, Giants of Africa ndetse n’igitaramo cya Global Citizen.

Ati “Kwakira ibi birori bitanga amafaranga n’akazi mu Banyarwanda, bigateza igihugu imbere.”

 

Inteko rusange ya FIFA ni imwe mu nama zinjirije u Rwanda akayabo
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:13 am, May 20, 2024
temperature icon 17°C
broken clouds
Humidity 93 %
Pressure 1021 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe