Ubukene Afurika ihorana bwapanzwe n’Uburengerazuba bw’isi mu myaka 60 ishize – Museveni

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni yavuze ko ubukene umugabane w’Afurika uhorana ari ikintu Uburengerazuba bw’isi bwapanze mu myaka 60 ishize, anenga ko bahora bavuga ko Umugabane w’Afurika uhora mu nzira y’amajyambere itajya irangira ngo iyagereho itere imbere.

Ikinyamakuru The citizen cyatangaje ko Perezida Museveni yabivugiye mu nama yabereye muri Kenya muri iki cyumweru.

Perezida Museveni avuga ko Banki y’Isi yimpitse uburyarya hamwe hari ibihugu byashegeshwe n’ubukene kubera yo, avuga ko ibintu bijya gupfapfana yavugaga ko itanga amafaranga agamije guteza imbere ibihugu, ariko Ashima ko nibura basigaye ari abafatanyabikorwa, atari abaterankunga kuko inkunga bateye ntacyo zamariye uyu mugabane waheze mu bukene kuva mu myaka ya kera.

Perezida Museveni yanenze uko Banki y’Isi ivuga ko irajwe inshinga n’iterambere ry’Afurika kandi rirambye, nyamara nta ruhare igira mu kubaka ubushobozi bw’abazateza imbere uyu mugabane.

Ikinyamakuru the Citizen cyivuga ko Perezida Museveni yabwiye Umukuru wa Banki y’Isi, Ajay Abang, wari muri Kenya ko atumva uko amafaranga yo kubaka ubushobozi bw’Abanyafurika yayazana mu nama mu mahoteli, abantu bagatahira kurya no kunywa gusa, agasanga baramutse barajwe inshinga no guteza imbere Afurika bakubaka ubushobozi bitabaye inama mu mahoteli.

Ku iterambere rirambye, Perezida Museveni yabwiye Banki y’Isi ko ari umusaza w’imyaka hafi 80, atarabona umugore utwita ntabyare, agasanga nawe iyi politiki ari ukuyobya Abanyafurika bakwiriye kubabwiza ukuri ko nta gahunda bafite yo kubateza imbere.

Kuri Perezida Museveni ngo niba Banki y’Isi ishaka iterambere muri Afurika nibikore yubaka ibikorwaremezo nk’imihanda ya gari ya moshi, amashanyarazi, no gufasha ibihugu kuhira ubutaka buhingwa.

 

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:16 am, May 17, 2024
temperature icon 22°C
scattered clouds
Humidity 73 %
Pressure 1023 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe