Ubunyamaswa Jenoside yakoranywe bwayinjije mu mateka y’isi – Dr. Bizimana

Higiro Adolphe
Yanditswe na Higiro Adolphe

Mu nama mpuzamahanga ivuga ku muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yagarutse kuri ayo mahano yagwiriye u Rwanda agendeye ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Iyi nama iri kubera i Kigali iri kwiga kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikitsa cyane ku muhango Abanyarwanda bari kwitegura wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Bizimana yagize ati ‘’Jenoside ishyira mu cyunamo abantu bose, dore ko iba yakoze ku kintu cy’agaciro bafite: Ubuzima. Abatutsi bo mu Rwanda bateguriwe gutsembwa bya kinyamanswa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umugambi wari wateguwe na Leta yariho wo kubamaraho burundu. Iri bagiro ry’abantu ni ryo ryashyize iherezo ku kinyejana cya 20, none ubu ryabaye kimwe mu mateka isi yose yibuka.’’

Nk’uko bitangazwa n’abashinzwe iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30, bizaba ari umwanya wo kumva no gushimira abagize uruhare bose mu gusigasira ayo mateka, gukiza ibikomere, gutanga ubutabera no guharanira ko amateka avugwa atagoretswe.

Abo barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga b’abanditsi b’ibitabo, abanyamakuru n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, bakaba bazasangiza abandi ubunararibonye bwabo, uko bitanze nyuma ya jenoside n’umusanzu wabo mu kuzamura amajwi y’Abanyarwanda ngo yumvikane ku isi yose imenye amahano yabagwiririye.

Mu biganiro biteganyijwe harimo ikivuga ku nshingano z’ubutabera no kurinda ukuri, ndetse n’ikivuga ku kubungabunga ukuri kw’amateka no guhangana n’abapfobya jenoside bifashishije inyandiko.

Bamwe mu batanze ibiganiro

Dr. Charles Adeogun Phillips, ni umuyamategeko mpuzamahanga wigeze no kuyobora agashami ka Loni gashinzwe amaperereza adasanzwe
Eric Gillet, ni umunyamategeko ubarizwa mu Rugaga rw’Abavoka i Buruseli mu Bubiligi
Jean Francois Dupaquier ni umunyamakuru akaba no mu mpirimbanyi zirwanya Jenoside
Karine Bourdie ni umunyamategeko mu Rugaga rwAbavoka i Paris mu Bufaransa akaba n’umunyamuryango w’ishyirahamwe rirwanya Jenoside, SURVIE
Yolande Mukagasana ni umwe mu barokotse Jenoside-yakorewe Abatutsi, ni umwanditsi w’ibitabo

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:58 pm, May 18, 2024
temperature icon 26°C
light rain
Humidity 53 %
Pressure 1017 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe