Gikora gute? icyuma gisuzuma Kanseri u Rwanda rwaguze miliyoni 400

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Nyuma yo kubona imashini ya Dx Flex ipima kanseri ziganjemo iyo mu maraso, ubuvuzi bwa kanseri mu Rwanda bugiye kwiyongeraho icyitwa PET Scan. PET “Positron emission tomography) akaba ari icyuma gisuzuma ingano ya kanseri iri mu murwayi ndetse kikerekana neza uturemangingo dufite iyo kanseri ku ifoto.

Iki cyuma gihenze mu gaciro k’amafaranga, ni cyo gisubizo cyonyine cyari gisigaye kugira ngo gihagarike kujya gusuzumisha ibizamini bya kanseri mu mahanga. Imibare igaragaza ko abanyarwanda bajya kwivuza hanze y’u Rwanda 70% baba barwaye indwara z’impyiko zikeneye gusimburwa, kubagwa umutuma ndetse n’ubuvuzi buhambaye bwa kanseri.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko imashini iri hafi “Twizeye ko mu mezi ari imbere kizaba kiri mu Rwanda kuko ibisabwa byose twarabitangiye ndetse n’abazakiduha basigaje gusa bike bakigikoraho ubundi bakacyohereza.”

Guhera mu 2022 u Rwanda rwatangije gahunda yo kugabanya umubare w’abanyarwanda bajya gushakira ubuvuzi mu mahanga. Ubu abagera kuri 18 bamaze gusimburirwa impyiko abandi 175 bamaze kubagirwa umutima mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu Rwanda. Kanseri iri ku isonga mu zituma abanyarwanda bajya kwivuza hanze.

PET Scan ikorwa gute?

PET Scan ikorwa habanza gutera mu murwayi umuti uri mu bwoko bwa “radiotracer” ukunze gukoreshwa ni uwitwa fluorodeoxyglucose (FDG) uyu muti uterwa mu murwayi mbereho isaha imwe, kugira ngo anyuzwe muri icyi cyuma.

Nyuma yo kwakira uyu muti uturemangingo tugize umubiri w’umuntu dutangira kuwusaranganya ariko uturemangingo twagezweho n’indwara ya kanseri “hot spots” two duhita dusa n’utuwucuranwa tugafata mwinshi ugereranije n’uturemangingo tuzima.

Ibi bituma mu gihe umurwayi anyujijwe mu cyuma hagaragara uturemangingo dufite amabara atandukanye kuko tuba twakiriye umuti ku kigero gitandukanye. Aya mafoto aba yerekana nta gushidikanya ubwandu bwa kanseri aho bugeze mu mubiri w’umuntu n’igice cy’umubiri buherereyemo.

Guca muri icyi cyuma nabyo ubwabyo bishobora gufata iminota igera kuri 30, mu gihe umurwayi agisuzumwa  yumva amajwi y’ifatwa ry’amafoto riba rikorerwa imbere mu turemangingo tw’umubiri we.

Uretse Kanseri, iki cyuma gifite kandi ubushobozi bwo gusuzuma umuvuduko w’amaraso, ingano y’umwuka “Oxygen” uri mu maraso, uko umubiri ukoresha isukari n’ibindi.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika honyine abagera kuri Miliyoni 2 bakoresha iki kizamini buri mwaka.

Imibare y’abahitanwa na kanseri mu Rwanda yavuye ku bantu 5 900 mu mwaka wa 2014, igera ku bantu 6 044 mu mwaka wa 2020. Abagabo bapfuye mu 2014 bishwe na kanseri bari 2 584 naho abagore bakaba 3 460. Umubare w’abagore uruta uw’abagabo kuko kanseri y’ibere niyo ihitana benshi mu Rwanda gusa ariko iyi ndwara abaganga bakemeza ko iyo isuzumwe ikagaragara hakiri kare ivurwa igakira.

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *