Ubutaka twabuhawe n’Imana leta yaje nyuma: Habineza aravuga uko azakuraho umusoro w’ubutaka

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Habineza Frank yiyamamarije mu karere ka Rusizi  kuri uyu wa 1 Nyakanga  yavuze ko yiyamamaza kujya mu nteko yari yavuze ko  bazakora ubuvugizi  hakavaho umusoro w’ubutaka ariko ko byabananiye.

Yavuze ko yahise ahindura umuvuno akora ubushinga wo kugabanya uyu musoro ukava ku mafaranga 300 kuri metero kare ukajya ku  mirongo inani 980FRW) kuri metero kare.

Habineza yavuze ko intego yabo ari ukuvanaho uyu musoro burundu ati” twemera y’uko uwo musoro ugomba kuvaho kuko ubutaka ni ubwacu ni gakondo yacu twabuhawe n’Imana. Imana yahisemo ko dutura muri iki gihugu cy’u Rwanda iduha ubutaka bwacu leta yaje nyuma”.

Habineza yongeye gushimangira ko kandi azazamura umushara w’abanganga natorerwa kuyobora u Rwanda, yabwiye abanya Rusizi ko azabakemurira ikibazo cy’umurama w’amafi ya kareremba.

Habineza Frank kandi  yongeye gushimangira ko azashyira uruganda muri buri murenge rutunganya ibiwukorerwamo cyane cyane ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ngo ibi azabikora agamije kugabanya ikibazo cy’ubushomeri buri mu rubyiruko n’abandi bagifite imbaraga zo gukora.

Habineza kandi yavuze ko natorwa azakuraho ibigo   avuga ko bifungirwamo inzeferezi kuko bihungabanya uburenganzira bwa muntu . Avuga ko bikora nka gereza kandi atarizo ati:” ibi bigo bikora nka gereza kandi atari gereza baha umuntu indyo rimwe ku munsi bakanabakubita, baba bishe uburenganzira bwa muntu inshutri 100″

 

 

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:02 am, Jul 5, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 63 %
Pressure 1015 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:03 am
Sunset Sunset: 6:04 pm

Inkuru Zikunzwe