Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Mata 2024, umuryango mugari wa APR FC n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda basezeye bwa nyuma uwari Umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC, Dr Adel Zrane, i Kigali mu Rwanda, mbere y’uko umurambo we ujyanwa iwabo muri Tunisia.
Mu ijambo rya Chairman wa APR FC, Col Karasira Richard, wavuze mu izina ry’ubuyobozi bwa APR FC n’ubw’Ingabo z’Igihugu (RDF), yavuze ko Dr Adel Zrane yazize umutima.
“Dr Zrane yitabye Imana ku mpamvu z’uburwayi butunguranye, yari umusore ariko umutima wagize gutya urahagarara, twari tumaranye na we iminsi, kubyakira byaragoranye.”
Dr Adel Zrane asize umwana w’umuhungu wujuje imyaka ibiri uyu munsi, ndetse n’undi umugore we, Maha Bader atwite.
Dr Adel kandi asize na murumuna we witwa Amin Zrane, aho bose babanaga nk’umuryango, bakaba bari bafite umushinga wo kubaka ikigo cyangwa center ya Physiotherapy mu Rwanda (kunanura imitsi kw’abakinnyi).
Col Karasira Richard yavuze ko niba babyifuza bazakomeza uwo mushinga, ntibawuhagarike nubwo Adel apfuye kuko ngo nibyo umugore we Maha Bader, usanzwe ari ’Senior therapist’ na murumuna we bazobereyemo nabo.
Dr Adel Zrane yitabye Imana aguye mu rugo iwe ku wa Kabiri, tariki ya 2 Mata 2024, azize urupfu rutunguranye, dore ko bamusanze aryamye ku gitanda bagiye kumufata ngo bajye mu myitozo, akaba yarafite imyaka 40 y’amavuko.
Dr Adel Zrane yarafitanye amasezerano y’umwaka umwe na APR FC, aho byari biteganyijwe ko azarangirana n’uyu mwaka w’imikino.
Nyuma y’umuhango wo kumusezera bwa nyuma, umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, aho werekejwe muri Tunisia aho azashyingurwa.