Udukoko tw’ubumara twa Sikoropiyo mu Rwanda turahari – RBC

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Si abanyarwanda benshi bari baca iryera agakoko ka Sikoropiyo gusa ariko ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) cyatangaje ko hari abaturage bamaze kukimenyesha ko babonye Sikoropiyo aho batuye. Bamwe bazibonye mu nzu, mu rugo hanze no mu busitani. 

Ibi byatumye icyi kigo gitangira ubukangurambaga bwo kwirinda kurumwa na Sikoropiyo. Kugeza ubu nta muturage wari warumwa na Sikoropiyo mu Rwanda gusa RBC yatangiye gufasha abanyarwanda kumenya uko wakwitwara mu gihe waba warumwe n’aka gakoko gafite ubumara.

Dr Edison Rwagasore ukuriye ishami ryo kurwanya no kwirinda indwara z’ibyorezo muri RBC yatangaje ko mu Rwanda hasanzwe haba amoko atandukanye ya Sikoropiyo. Ubuzwi cyane bwitwa Hemiscorpius.

Asobanura ko izi Sikoropiyo zigaragara cyane mu duce tw’ibitare by’amabuye gusa ngo zishobora kujya mu ngo z’abantu zishaka aho zitura.

Bimwe mu bimenyetso by’umuntu warumwe na sikoropiyo birimo ububabare bw’aharumwe, kubyimbirwa, guhinda umuriro no gutukura cyane aho sikoropiyo yarumye. Uko ubumara bwa Sikoropoyo bukwirakwira mu mubiri ngo niko hagenda hiyongera ho ibindi bimenyetso biri mo kubira ibyuya no kunanirwa guhumeka.

Dr Rwagasore avuga ko umuntu warumwe na Sikoropiyo icya mbere asabwa ari ukudakuka umutima, kogesha amazi n’isabune aharumwe, no kuhakandisha urubura “barafu” . Ibi ngo byagabanya ugukwirakwira k’ubumara ndetse bikanagabanya ukubyimbirwa. Nyuma ngo uwarumwe akwiriye kugeza kwa Muganga bakarinda ko ubumara bukwirakwira mu mubiri.

Sikoropiyo ni agakoko kagira ubumara bwinshi ndetse gatera imfu zibarirwa mu bihumbi icumi hirya no hino ku isi buri mwaka.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO) rigaragaza ko ibice byibasirwa cyane n’imfu ziterwa Sikoropiyo ari amajyepfo y’umuganane wa Asia, Uburasirazuba bwo hagati , Amerika y’abalatino n’ibice bimwe na bimwe bya Afurika.

Sikoropiyo ni agakoko kagoye kuboneka ku manywa kuko kirirwa kihishe cyane cyane mu bitare no mu nkuta z’amazu hanyuma tugasohoka nijoro tugiye gushaka ibidutunga.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:08 pm, May 3, 2024
temperature icon 22°C
thunderstorm
Humidity 73 %
Pressure 1019 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe