Ufite konti mu Murenge Sacco ubu arabikuriza aho ari hose

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu Umurenge Saccos (Automation) yari imaze imyaka 4 yubakwa yatangiye gukora kuri uyu wa 10 Kamena 2024.

Iyi gahunda y’ikoranabuhanga isobanuye ko ubu umuturage ufite konti mu murenge Sacco ashobora guhabwa serivisi aho yaba ari hose. Ibj kandi bivuze ko ufite konti mu murenge Sacco agiye kubasha guhuza konti ye na Telefoni ngendanwa ye akaba yajya ahererekanya amafaranga byoroshye. Ndetse akaba yanabona ikibereye kuri konti ye cyose.

Uyu ni umushinga watangijwe mu 2020 watekerejwe ho nyuma y’igihombo cya Miliyari 10 Umurenge Saccos wagize my mwaka wa 2018. Imirenge Sacco 416 iri mu gihugu yose ubu irakora muri iri koranabuhanga nk’aho ari umwe.

- Advertisement -

Ikoranabuhanga mu Murenge Sacco ni intambwe imwe mu ziganisha ishyirwaho rya Banki y’ amakoperative. Ministeri y’imari n’igenamigambi ivuga ko ubu Imurenge Saccos iri mu karere igiye gukorwa mo icyitwa Akarere Sacco maze imirenge Saccos ikaba amashami y’akarere Sacco. Ibi nabyo bikaba bizageza ku kubyara Banki ( Cooperative Bank).

Umurenge Sacco watangiye mu mwaka wa 2009. Ibi bigo by’imari byaje gukemura ikibazo cy’umubare muto w’abanyarwanda baganaga ama banki. Ibarura ryakozwe na Banki nkuru y’u Rwanda mu 2008 ryari ryerekanye ko abanyarwanda 14% aribo bonyine bakoranaga n’amabanki.

Umurenge Sacco nyuma waje guhura n’imbogamizi mu mikorere zirimo n’iyo kutagira ikoranabuhanga

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:32 pm, Oct 5, 2024
temperature icon 22°C
few clouds
Humidity 53 %
Pressure 1014 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:51 pm

Inkuru Zikunzwe