Uganda: Abadepite bashyigikiye abacuruzi mu myigaragambyo yo kudakoresha EBM

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Among, yashyigikiye ukwigaragambya kw’abacuruzi mu mujyi wa Kampala bamagana ikoreshwa rya mubazi mu gusora, bimwe mu Rwanda bita EBM (Electronic Billing Machine).

Avuga ko rubanda rukwiye kubanza gusobanurirwa mbere yo gukoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga mu gukusanya umusoro.

Abacuruzi muri Uganda cyane cyane mu mujyi wa Kampala bakomeje kwigaragambya banga gukoresha akamashini gatanga inyemezabwishyu.

Perezida w’Inteko Ishingamategeko yabwiye Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari ko Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyaba cyarirengangije nkana ubusabe bw’abaturage bwo gusobanurirwa.

Hari Abadepite bavuze ko rubanda rwa Uganda rutanga gusorera igihugu, ikibazo ari uko bareba icyo imisoro batanga ikora bakakibura, bagasanga n’asanzwe asoreshwa akwiye kubanza gukoreshwa neza.

Madamu Anita Among bivugwa ko iki gitekerezo cye kiri bwongere kumuhuza n’Abagande bari baramwishyizemo, yavuze ko akamashini ka EBM kagura amashilingi miliyoni 2.5, agasanga hari ahataba ihuzanzira cyangwa se interineti ku buryo kakora ndetse na rubanda rusanzwe rutabwirwa umurengera wasorwaga aho wajyaga, avuga ko habayeho kwirukanka cyane bakwiye kubanza gusobanurira abaturage.

Abadepite bavuze ko leta ikwiye kubanza kwiga umushinga neza utumashini tukagezwa hose, aho kuduha abacuruzi bo mu mujyi wa Kampala gusa.

Minisiteri y’Imari yabaye nk’iyinyuramo kuko yavuze ko yumvikanye n’abacuruzi mu ikoreshwa ry’utu tumashini, nyamara bagasanga ahubwo barabyamaganye ariyo mpamvu  bari kwigaragambya ntibacuruze.

Abacuruzi bari barafatiwe ibihano byo kudatanga inyemezabuguzi y’akamashini, Abadepite bategetse Minisiteri y’Imari kubavaniraho ibihano kuko babatuye ibintu hejuru batabyumva.

Mu cyumweru gishize aba bacuruzi bari bavuze ko basaba kubonana na Perezida Museveni, ariko amakuru ahari nuko bazabonana ku wa gatanu tariki ya 19 Mata.

Bamaze iminsi bigaragambya barafunze amasoko bavuga ko badashaka gucuruza leta itarakemura iki kibazo, cyane ko bashinja leta ya Uganda kumungwa na ruswa, hamwe babona ko gusora bisa n’aho ntacyo bimariye abaturage.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:19 am, May 2, 2024
temperature icon 19°C
moderate rain
Humidity 100 %
Pressure 1018 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe