Uganda: Abayoboke ba NUP bateje imvururu mu rukiko rwa gisirikare

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Mu gihugu cya Uganda hadutse imvururu mu rukiko rwa gisirikare, ruherereye Makindye, mu murwa mukuru Kampala, ubwo uru rukiko rwangaga kurekura hatanzwe ingwate abarwanashyaka 28 ba NUP bafunzwe bacyekwaho gutunga ibiturika.

Mu rukiko, abarwanashyaka b’ishyaka rya Kyagulanyi bamaze kumva ko batari burekurwe batera amahane bafata mu ijosi perezida w’Inteko y’Abacamanza, umusirikare ufite ipeti rya Brigadier General.

Umwe mu bafunzwe wabimburiye abandi gufata ku gakanu perezida w’inteko iburanisha, yasohowe mu mapingu bamukurubana hasi bajugunya mu modoka itwara abanyururu.

Uyu yasohotse yitotomba nubwo bamukurubanaga hasi avuga ko batazasaba Perezida Museveni imbabazi mu guharanira uburenganzira bwabo, kuko yibye amajwi Robert Kyagulanyi mu matora aheruka.

Amakuru avuga ko bagenzi be bahise basohorwa bakajyanwa mu magereza bamazemo iminsi bategereje kuburanishwa.

Aba 28 batawe muri yombi muri 2020 mu myigaragambyo, aho babasanganye ibisasu biturika bari butere mu kivunge cy’abantu. Kuva icyo gihe barafunze baracyaburana ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

Igisirikare cya Uganda, UPDF, cyasohoye itangazo ryamagana ubugizi bwa nabi n’imyifatire mibi yaranze abarwanashyaka ba NUP mu rukiko, ryavuze ko ibyabaye bidakwiye kwihanganirwa na gato.

Iri tangazo kandi rishinja abayoboke ba NUP barimo Abadepite bari baje muri uru rubanza kwitwara nabi, byatumye abafunzwe basagarira umucamanza.

Iri tangazo ryasinywe n’umuvugizi wa UPDF, Brig Gen Felix Kulayigye, rivuga ko kubahwa na buri wese kandi hazaregwa abantu bose bateje intugunda mu gihe cy’iburanisha, nubwo batabavuze amazina.

Bamwe mu barwanashyaka ba NUP bafunze

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:16 pm, Apr 30, 2024
temperature icon 22°C
moderate rain
Humidity 78 %
Pressure 1018 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe