Uganda: Bamwe mu Banyapolitiki barashinja Perezida Museveni kwigwizaho ububasha

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Nteko Ishingamategeko ya Uganda, Joel Ssenyonyi yashinje Perezida Museveni guca intege inzego z’ubutegetsi agamije kwigaragaza nk’umuntu ushishikajwe no gukorera abaturage kurusha abandi, nyamara agamije inyungu za politiki.

Uyu munyapolitiki yabigarutseho agendeye ku nama yahuje abacuruzi na Perezida Museveni bari bamaze iminsi mu myigaragambyo yamagana isoreshwa rikoresha ikoranabuhanga, avuga ko iki kibazo cyari gukemurwa na Minisiteri y’Ubucuruzi hatagombye kuzamo Perezida w’igihugu.

Bwana Ssenyonyi yavuze ko mu myaka 38 perezida Museveni amaze ku butegetsi asigaye yiyitiranya n’inzego hamwe ibibazo byose by’igihugu yumva ariwe wabikemura kandi ngo ibi bizageza ahatari heza Uganda.

Uyu munyapolitiki wo mu ishyaka NUP ritavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze ko Museveni yamaze kwica inzego zose ku buryo nta muturage ukizifitiye icyizere, atanga ingero aho umuturage yaba mwarimu, umuganga, cyangwa umunyonzi ku igare ufite ikibazo atareba minisitiri ubifite mu nshingano ahubwo ashaka kugera kwa Perezida Museveni kuko azi neza ko ari we usigaranye ububasha mu gihugu kuruta inzego yashyizeho.

Uyu Mudepite yongeyeho ko inzego zisigaye nta bubasha zifite byarangiye abaturage bahuye n’ikibazo cyo guhabwa serivisi mbi kuko buri wese atazabasha kugera kwa perezida Museveni ngo amubwire ikibazo yagize.

Bwana Erias Lukwago utegeka umujyi wa Kampala yavuze ko kwigwizaho ububasha mu gihugu kwa Perezida Museveni byatumye kiba nk’ikitagira imitegekere agasanga abaturage bakwiye guhaguruka bakamagana iki gitugu.

John Kikonyogo uvugira ishyaka FDC nawe asanga ukwigwizaho imbaraga kwa perezida Museveni ari amayeri yo kwiyamamaza ngo umwaka utaha abaturage bazamuhundagazeho amajwi bazi ko ari umutegetsi ubitayeho kurusha abandi babegereye.

Hari bamwe mu Badepite bavuze ko Inteko Ishingamategeko ya Uganda ikwiye kongera gusuzuma ububasha bwa perezida, kuko muri Uganda inzego zose zisa n’izahariye ububasha Perezida Museveni kandi abazirimo bahembwa umusoro w’abaturage.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:55 am, May 4, 2024
temperature icon 18°C
moderate rain
Humidity 100 %
Pressure 1013 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 100%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe