Uganda: Uburozi buravuza ubuhuha mu banyapolitiki

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Musenyeri wa Diyosezi ya Ankole y’Amajyepfo, Nathan Ahimbisibwe, yakebuye abanyapolitiki n’abandi bategetsi muri Uganda kwirinda kurya aho babonye hose kuko mu gihugu hateye abantu baroga n’isazi.

Musenyeri Ahimbisibwe yabigarutseho ubwo yigishaga mu muhango wo gushyingura Joshua Kareire Atukunda, wari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’amakoperative atwara abantu mu modoka muri Uganda, yavuze ko hari abantu babaye babi ku buryo basigaye baroga cyane kandi ngo baratanga ubutamikano.

Yasabye abakomeye mu gihugu kwitwararika ngo batazabaroga. Joshua Kareire Atukunda washyinguwe byemezwa ko nawe yazize amarozi.

Yagize ati “Abanyapolitiki ndetse n’abategetsi twese tube maso, hari abantu bafite ishyari ko hari icyo abandi bagezeho, bakora iyo bwabaga bakakwica, niba ari ukurya, murye aho muzi kandi mushishoze murebe ibyo babahaye, kuko abantu baharaye kuroga bakica.”

Musenyeri Ahimbisibwe yavuze ko na bamwe mu bayobozi b’amadini basigaye baroga cyane cyane abo bahanganiye imyanya, ngo si ngombwa ubu kurya aho ugeze hose. Yatanze urugero ko hari Abasenyeri batatu bishwe barogewe ku biryo, undi umwe arakomeretswa, asaba abantu kwitonda kuko abakirisitu b’ubu babaye babi batagitinya kwica abayobozi b’amadini kandi abenshi ngo barabicira mu biryo.

Bamwe mu banyapolitiki bo mu karere ka Rushenyi bavuga ko uburozi ari ibintu baba biteguye guhura na byo, ngo iyo ugaragaje ko ushaka imyanya y’ubutegetsi benshi baraguhagurukira warangara bakakwica, byaba kuguhotora cyangwa se kukorogera ku biryo.

Ikinyamukuru Daily Monitor kivuga ko Joshua Atukunda wapfuye uburozi bamuhaye yagerageje kuburuka bikanga kugeza bumuhitanye, ndetse ko yaba yararozwe ubwo yatangazaga ko ashaka kuziyamamariza kuba Depite uhagarariye Akarere ka Rushenyi.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:30 pm, Apr 29, 2024
temperature icon 23°C
scattered clouds
Humidity 68 %
Pressure 1020 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe